Ibiranga abana b’Imana – Ev. TUYIRAGIZE Gad.
” Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” – Yohana 1:12
Insanganyamatsiko” Ibiranga abana b’Imana.
Mu gihe cya none biragaragara ko hari abantu benshi basigaye bajya mu nsengero cyangwa mu madini atandukanye kandi bakavuga ko Ari abana b’Imana, nyamara wareba ugasanga ibikorwa byabo n’imyifatire yabo Atari iy’abana b’Imana.
Twifashishije imirongo yo muri Bibiliya turasanga abana b’Imana bagomba kurangwa n’urukundo, kugura imbabazi, kugendera mu mategeko y’Imana n’ibindi .
Mbere na mbere umwana w’Imana arangwa n’urukundo. Akunda abandi nk’uko Imana ibakunda.
_”Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.”
(1 Yohana 4:7)
Ikindi kandi Umwana w’Imana arangwa no kugira imbabazi (kubabarira). Umwana w’Imana agera ikirenge mu cya Yesu wababariye abanyabyaha ku musaraba.
Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.”
(Abefeso 4:32)
Ikinda navuga Umwana w’Imana arangwa no kubaha ubushake bw’Imana . Umwana w’ Imana agandukira amategeko y’Imana.
“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”
(Yohana 14:21)
Sinabura kuvuga Kandi ko umwana w’Imana agaragaza guca bugifi aho Ari hose, Akita ku bandi akanabubaha aciye bugufi cyane.
” Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.”
(Abafilipi 2:3)
Ikindi umwana w’Imana arangwa no kwizera Imana n’ ijambo ryayo ndetse no mu gihe cy’ibigeragezo byinshi arakomeza akizera Imana.
“Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.”
(1 Abakorinto 16:13)
Ikindi ntakibakirwa ni uko Umwana w’Imana agira Ubuntu, agirira neza abandi cyanecyane abakene.
“Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.”
(Abaheburayo 13:16)
Mu gusoza, nakubaza” Ese ibi tuvuze haruguru biranga abana b’Imana urimo urabyibinaho?” Igenzire neza. Nusanga ubyibonaho biraba Ari byiza cyane ariko niba utabyibonaho, Izere umwami Yesu aguhindure kuba umwana w’Imana kuko ni we wenyine utanga ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana. Murakoze kwakira neza ijambo ry’Imana.
Mbifurije kuzajya mu ijuru!
Ev. TUYIRAGIZE Gad
