Umuntu wese ushaka kuzajya mu ijuru ni ngombwa ngo agire ibyo yigomwa ariko akabifatanya no kugira ibindi akora, izi ni intambwe enye umukristo ushaka kuzajya mu ijuru adakwiye kwirengagiza.
1.Intambwe ya mbere nuko umukristo wese akwiriye Gusenga Imana cyane: Niba ushaka kuzajya mu ijuru ningombwa guha agaciro imbuto y’umwuka yo gusenga kuko iyo udasenga uba wegereza umutima wawe kujya mu byaha.
2.Intambwe ya 2 nuko umukristo akwiye gufata umwanya wo gusenga: Jya ufata umwanya usenge cyane kugeza aho bumva uburyohe bw’ijambo ry’Imana bukugezemo hahandi utangira gufashwa. Niwera imbuto mu gihe kitari cyo uzishima mu gihe kitari cyo kandi bizatuma ukora ibiri ngombwa mu gihe kitari ngombwa.
3.Kwiyiriza ubusa niyo ntambwe ya gatatu umukristo akwiriye kwibandaho niba adashaka kuyobagurika cyangwa guhuzagurika mu rugendo rugana mu ijuru: Umukristo wese ugana mu ijuru akwiriye kwiyiriza ubusa agasaba Imana imbaraga. Iyo ukora ibyiza ubona abantu bakurwanya benshi ni nako iyo ugana aheza uhura n’intambara n’abakuyobya benshi. Ningombwa rero kwiyiriza ubusa ugasenga usaba imbaraga zagufasha mu minsi yawe.
4.Kuba mu materaniro y’abera: Iyi ni intambwe ya 4 umuntu ugana mu ijuru adakwiriye kurenza amaso. Iyo utabasha kuba hamwe n’abandi urigunga, ntumenya amakuru kandi niyo ugize ibibazo biraguherana. Ni ngombwa rero ko wakwifatanya n’abera mu materaniro, mugasenga mugasabana ndetse rimwe na rimwe mugahugurana mugamije kungurana inama ku by’urugendo rugana mu ijuru.
Past MATABARO James