Tekereza wowe n’uwo mwashakanye murimo mukina umupira. Aho kugira ngo buri wese ashake gutsinda mugenzi we, mwakora iki ngo mukore ikipi imwe?

Aho gutekereza uti: “Nakora iki ngo mutsinde?,” uge wibaza uti: “Twakora iki ngo twembi dutsinde?”

“Ntukage uhora ushaka kumenya uri mu kuri n’utari mu kuri. Ik’ingenzi ni ukubana mu mahoro kandi mwunze ubumwe.”—Ethan.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’​—Abafilipi 2:3, 4.