Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

UWITONZE HOSIANE

IGICE CYA 2:

Twabwiye ko igice cya  kabiri gishingiye ukuntu yakoze accident nuko abayeho n’ukuntu Imana ikomeje kubana nawe.

KANDA HANO UBASHE GUSOMA UBUHAMYA BWE IGICE CYA MBERE.

Aragira ati: “Nkuko nabivuze hejuru naje kurangiza  amashuri yisumbuye njya mu buzima busanzwe mba umushomeri nk’abandi bose, ariko  nyuma nagezaho mbona ikiraka hari 2013  mpakora igihe gito cyane nka mezi 2 aribwo nahise nkora accident (Impanuka).

Ndabyibuka byari tariki 27/04 ndabyuka njya mukazi nkuko byari bisanzwe ariko mbyuka numva nta meze neza, ngeze kukazi nsanga abakozi bose bari kujya mu muganda nanjye njyana nabo.

Umuganda urangiye ndihangana nsubira kukazi, rero mugusubira ku kazi nibwo nahuye  na mato nakoreyeho impanuka. Moto nayigiyeho tugeze mu nzira dukora impanuka kubera nari mpetse machine (laptop) ndayigwira mvunika umugongo.

Bahise banjyana  kwa muganga ntazi ahondi  nagiye muri coma. Nyuma rero naje kugarura  ubwenge nyuma ya masaha macye nsanga navunitse umugongo ndetse hari ibice bitari gukora (igice cyo hasi cyose). Naje kwisanga mubuzima numvaga noneho ntabashije kwihanganira  murabyumva amarira yari menshi, nari mfite umubabaro  ntashobora  kubasobanurira ngo mubyumve, nta byiringiro byo kubaho nari mfite namba, no gusenga sinari nkibishoboye. Nari ntunzwe na marira gusa mbaza Imana impamvu yemeye ko, ati kuki njyewe? Nkabwira Imana nti ibi rwose sinshoboye kubyihanganira.

Arko Imana ijya yemera ko bitugeraho atari uko itwanze.

Nakomeje kuba kwa muganga ariko nkumva hari igihe nzakira ngataha nkakomeza ubuzima  ariko siko byagenze kuko nabaye mubitaro igihe kinini kandi mbona nta mpinduka kuko nta kintu nakimwe nabashaga kwikorera, sinabashaga kwicara no kwihindukiza njye ubwange sinabaga nabishobora. Mubyukuri bwari ubuzima bugoye kuruhande rwanjye ndetse nabo twari kumwe.

Ariko nubwo byari bimeze gutyo numvaga nko mumezi macye nshobora gukira nkataha  arko siko byagenze kuko iminsi yashiraga niko byakomezaga gukomera kandi nanone nagendaga numva andi makuru menshi ajyanye nikibazo nari nagize..

Bamwe bakambwira  umuntu ugize icyo kibazo ntakira n’ibindi byinshi…noneho umubabaro uriyongera natekereza ubwo buzima kuzabubamo ubuzima bwange bwose nkumva isi ndayanze, nkumva sinshaka kubaho.

Nasenze inshuro nyinshi mbwira Imana ko yareka nkava mu mubiri kuko nabona imbere hanjye ntaho ahubwo ngiye kwanduranya. Nanone natekereza ubuzima nanyuzemo nkumva simbashije kwihangana.

Nakomeje kwivuza ntabitaro ntagezemo ariko njyenda mbwirwa amagambo akomeye n’abanganga.

Umunsi nagiye kubonana na Doctor  wa CHUK hari hashize amezi atandatu(6). Nari ngifitiye icyizere  abaganga ko haricyo  bashobora kunkorera nkakira, arko uwo munsi nakiriye igisubizo ntari niteguye.

Doctor namugeze imbere ambaza byose ndamusobanurira arangije ambwirako ntakindi bankorera ahubwo ko ngomba kwakira ubuzima ngiye kubamo. Nahise numva ntazi uko mbaye  ndaturika ndarira amarira ntigeze ndira mubuzima bwanjye.

N’abari bamperekeje nabo kwakira ibyo bari bambwiye byarabananiye bose barira imbere ya doctor (umutante , muganga na choffeur wa ambulance).

Nkimara kuva CHUK nageraje kwakira ibyo bari bambwiye birananira rwose. Navuzeko nivuje mubitaro byose bishoboka byo mu rwanda arko ntibyagira  icyo bitanga.

Rero maze kuzenguruka mubitaro byose bishoboka (CHUK , KANOMBE, FAISAL)  ntibigire icyo bitanga nasenze isengesho mbwira Imana nti: “sinshoboye kwakira ubu buzima sinzi nuko nkwiye kubwitwaramo none rero nyigisha uko nkwiye kwitwara muri ububuzima kuko numvaga ntazi icyo ngomba gukora. Kandi koko Imana yumvise gusenga nubwo ntakize hari byinshi yakoze kubuzima bwange kandi byari bikomeye cyane. Yankijije ibikomere byo mu mutima nabanaga nabyo undi muntu atari gushobora kunkiza, numva Imana impaye umunezero undi muntu wese atari bumpe.

Hari ikintu ntajya nibagirwa gushimira Imana buri munsi  ni umubyeyi (Tante) Imana yampaye. Yandwaje kuva kuva ku munsi wa mbere kugeza none  kuko ntago ariko nabitekerezaga yambereye umubyeyi mwiza ntacyo namushinja yarihanganye bishoboka rero mbishimira Imana yamumpaye.

Ngana kumusozo  kansoreze kuri iki kintu  nubwo intambara zitabura mu gihe tukiri mu isi ariko Imana iba iri kumwe natwe.

Hari ijambo rijya rimfasha 1ABAKORINTO :10:13 haravuga ngo: “Ntakigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana niyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora ,ahubwo hamwe nikibageraza izabacira akanzu kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. Iri jambo iyo ndisomye buri gihe numva mbonye izindi mbaraga .

Maze guhura n’ikikibazo nabazaga Imana inshuro nyinshi impamvu yemeye ko bimbaho namaze igihe ntarabona  igisubizo  arko naje kumenya neza ko haricyo Imana igambiriye kubuzima bwange ndetse nubugingo bwange.

Ndashima Imana cyane kubwa byinshi yakoze kubuzima bwange  aho igejeje ikora ndayishimye  kdi nibyo itarakora izabikora kuko irabishoboye cyane kuko ndacyayifitiye icyizere.”

Imana ibahe umugisha!