Igice cya mbere
Nkurikije inyigisho twabonye kuva k’umunsi wa mbere, kugeza uyu munsi, biragaragara ko Pasika yavuzweho bihagije.
Twabonye Pasika mw’isezerano rya kera n’irishya, tubona iby’Urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, n’iby’Ibitangaza byakoretse mu rupfu no kuzuka kwa Yesu.
Uyu munsi turareba igisobanuro cy’uwa mbere w’iminsi irindwi mubuzima bwacu n’impamvu tuzirikana Pasika.
Igisobanuro cy’uwa mbere w’iminsi irindwi singitindaho, nderekana gusa icyo bibiliya ibivugaho.
Mu gutangira umuntu yakwibaza iki kibazo.
Ese Abakirisitu bakwiye kwizihiza umunsi wa Pasika!? Iki kibazo gitera impaka nyishi, kuko bamwe bagira bati: “habe Yesu habe n’abigishwa be ba mbere, nta hantu na hamwe tubona bizihiza umunsi umwe kuwurutisha iyindi.
Pasika twizihiza ku munsi wagenywe rimwe mu mwaka yatangiye kwizihizwa ahagana mu mwaka wa 325.
Hari abavuga ko kuri uwo munsi hizihizwaga indi minsi ya gipagani, tukaba kandi tunabona uburyo iminsi mikuru nkiyi abatizera nabo bayifata maze bakayihindura iyo kwinezeza, kunywa, kurya, kubyina, kugura imyenda mishya n’ibindi bidafite aho bihuriye na Krisitu.
Muzabona cyangwa muzumva, abasiga amagi amabara, abakora imitako y’inkwavu,
inzogera, bagahererekanya za chocolats, n’ibindi. …..
Wumvise uwa mbere w’iminsi irindwi ntugirengo ni « Lundi de paques cyangwa Easter Monday ». uwo ni uminsi yashyizweho n’imico n’imigenzo nk’ikiruhuko ariko ntaho ihuriye n’ibyanditswe byera.