Igice cya 2
Bibiliya iyo ivuze uwa mbere w’iminsi irindwi iba ivuga umunsi ukurikira umunsi w’isabato y’abayuda.
Bibiliya iwerakana nk’umunsi Yesu yazutseho ndetse n’umunsi Abakiristu ba mbere bakoreragaho amateraniro.
Dore imwe mu mirongo ya Bibiliya ibihamya.
- Umunsi Mariya Magdarena, Mariya n’abigishwa bahamirijweho ko Yesu yazutse
Mariko 16 :1-2 ; 16 :9 ; Yohani 20 :1-2, Matayo 28 :1
Kubera ko iyi mpamvu, bivugwa ko byatumye aba ariwo munsi abakirisitu bahitamo guteraniraho, ukitwa umunsi w’Umwami.
Ibyahishuwe 1 :10
- Umunsi Abizera bateraniragaho
Ibyakozwe 20 :7 ; 1 Abakorento 16 :1-2 ;
Izo ni zo mpamvu mu matorero ya Gikirisitu baterana ku cyumweru ari wo wa mbere w’iminsi irindwi
KUKI TUZIRIKANA PASIKA ?
Twebwe ntitwibanda cyane ku mpaka z’iminsi, amatariki ndetse n’imihango.
Pasika y’ukuri ni Kristu.
« Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. » 1 Abakorinto 5 :7
Ibyo dukora byose mu minsi ya Pasika si ukwibuka no kwizihiza iminsi, ahubwo tuba twibuka imibabaro no kubambwa bya Krisitu, bikurikirwa no kuzuka kwe.
Ku bakirisitu kandi ibi ntitubyibuka gusa ku munsi wa Pasika gusa kuko ari ibikwiye kuranga ubuzima bwacu bwa buri munsi.