IRIBURIRO
Muri Biblia dusangamo abami b’abanyamahanga batari bazi Imana ariko ikabihishurira cyangwa ikabiyereka ikabamenyesha ibizaba byaba ibiberekeyeho cyangwa iby’ibihugu bategekaga,byaba ibya vuba cyangwa ibyo mu gihe kizaza.
Imana yabibasobanuriraga ikoresheje abagaragu bayo babaga barabaye indahemuka batahinduwe n’ibihe banyuzemo cyangwa ngo baheranywe n’agahinda Ku bw’ibyababayeho nka Yosefu na Daniel naho muri abo bami twavuga Farao na NEBUKADINEZA mwene Nebopolasari umwami wa Babuloni ari nawe twibandaho muri iki gice
IMPAMVU Y’IKINTU IRUTA ICYO KINTU UBWACYO
Ijyanwabunyago igikorwa kibaho ariko habanje gupfa byinshi,ibintu n’abantu byatikiye Ariko hari impamvu Daniel na bagenzi be batishwe mu bapfaga.
Iyo MPAMVU ni Mission bibonyemo bageze i Babuloni:
- Kugarahaza Imana no kuyubahisha mu gihugu cy’ibigirwamana
- Kuba igisubizo cya rubanda ntibakomeze kwicwa umusubirizo
- Gutegeka igihugu kandi bakazanamo impinduka nk’abantu bazi Imana
- N’ibindi
KWIGISHA KW’IMANA N’IMBUZI ZAYO KU MWAMI W’UMUPAGANI
N’ubwo Babuloni yari yarahindutse nk’inkoni Imana ikubitisha amahanga ndetse n’ubuyuda burimo ariko igice cya 2 kigaragaza ko uyu mugabo w’igihangange wumvaga ko akomeye ko ubwami bwe buzahoraho.
Dan 2:1 Mu mwaka wa 2 w’ingoma ye Imana yamweretse uburyo ubwami bwe buzahanguka n’uburyo bazasimburana nyuma ye arumirwa Ariko bidateye kabiri aba ahagaritse igishushanyo mu kibaya cya Dura acana n’itanura ryo kujugunyamo abatari bukiramye ngo ashimishe imana y’imuriro Uwiteka yaramurebaga.
IGITI GITANGAJE
Uwiteka Imana Nyiringabo akaba na Nyiringoma ari we uha abami gutegeka agakomeza ingoma agaha imfura n’abatware gutwara yitegereje umutima w’uyu mwami asanga utarakosoka utarahinduka, inteko yo mu ijuru imugenera igihano cyo kumukosora ngo yongere yigishwe ko nubwo yaba adahari ubuzima burakomeza dore ko yibwiraga ko ari we urinze umurwa ngo adahari ntacyakorwa ngo niwe shingiro ry’umutekano, iterambere …
Ubu bwami bwabanje kugereranywa n’umutwe wa Zahabu mu gice cya 2 ,bukagereranywa n’intare mu gice cya 7 ni bwo bwagereranijwe n’IGITI GITANGAJE mu gice cya 4.
Umwigisha: Pastor MBONIGABA Bernard