Mu gice cya 2 Nebukadinezari yari yarose inzozi abona igishushanyo nk’iki yakoze hano, aho bitandukaniye nuko we cyose yakigize zahabu, niba wibuka neza, ku gishushanyo yarose umutwe gusa niwo wari zahabu, ariko hano cyose akigize zahabu, yashakaga kwerekana ko ibyo Imana yamubwiye atari byo, ahubwo ko ubwami bwe butazavaho azabugumaho, kandi yaragombaga gusimburwa n’ifeza.
Yaragikoze n’ubwibone bwinshi maze atumiza abantu baza kukiramya, aha wibuke neza ko atari abantu bose bo mu gihugu bagombaga kukiramya, Oya, ahubwo ni abagize inzego zirindwi z’ubutegetsi gusa, harimo abatware b’intebe n’ibisonga byabo, abanyamategeko, abacamanza, abanyabigega, abajyanama, abirutsi, abatware bose bo mu gihugu, aba bonyine nibo bagombaga kuza kuramya igishushanyo, mu mvugo y’ubu bari abayobozi baje nko kurahira ko bayobotse ubuyobozi bwa Nebukadinezari ndetse n’imana ze, ni nayo mpamvu Daniyeli we atahaboneka kuko we yari akuriye abanyabwenge kandi urabona ko bo batarebwaga n’uwo muhango.
Iyo baramuka baramije kiriya gishushanyo bari kuba bishe itegeko rya mbere ry’Imana (ntukagire izindi mana mu maso yange, ntukazikubite imbere ntukazikorere,kuva 20:3),rero bo bari baziko Imana ari imwe igomba gusengwa, uko byaba bimeze kose, kiriya gishushanyo cyari gikoze mu ishusho y’ikigirwamana cyitwaga nabu ariho hakomoka izina Nebukadinezari rero kukiramya bari no kuba baramije nabu.
Bitabiriye ubutumire nk’abandi bose, ariko mu mitima yabo hari harimo ukuri kuzuye, hagombaga kuvuzwa amahembe, imyirongi, inanga, isambuka, amabubura,amakondera hanyuma bose bakubarara bakaramya, ariko bivuze babona abasore batatu basigaye bahagaze, njya nibaza umutima bari bafite simbisobanukirwe, nk’uko bisanzwe hari abantu bahise bajya kubwira umwami ko abanyagano banze kubarara, umwami abatumije ababwirako hari andi mahirwe,ariko bamubwirako badashobora kuramya igishushanyo, bati ntampamvu yatuma tugusubiza Iryo jambo, mbese twamaramaje wikwirirwa utwinginga, niba ari ibyo Imana dukorera ibasha kudukiza ariko nubwo itadukiza ntitwaramya igishushanyo cyawe( Daniyeli 3:17-18), hano herekana ukuntu bari bakomeye ku mana yabo, bari baziko Imana yabo isumba kure ubuzima bwabo, ku buryo bakwemera no gutanga ubuzima ariko ntibatandukane n’Imana, ese ni abakristo bangahe bafite iyo mitekerereze? Babayeho ubuzima bwomatanye n’Imana ku buryo batatakaza ubusabane bwabo n’Imana ku nyungu z’ubuzima busanzwe!
kiranuka kugeza upfuye, mbese no ku kintu cyatuma upfa komeza ukiranuke kuko ubikiwe ikamba ry’ubugingo nyuma y’urupfu, dore uko ko ari ugufatanya imibabaro ya Kristo kandi ko azabikuramo ubwiza buhebuje, twese iyo tubonye ishuri ryo kwigamo turanezerwa kuko dusohoka mu ishuri twarungutse ubwenge, ndetse tugashyirwa mu yindi ntera rero n’Imana iyo ikwigisha biba ari byiza, ntabwo uba ugushije ishyano!
Abo basore baremeye umurimo bawujyamo, ariko nibwo bari bagiye kugaragaza abo aribo, Nebukadinezari yabonye umwana w’Imana mu murimo, aha byumve neza ko nudaca mu muriro tutazamenya niba ubana n’umwana w’Imana, kuko umuriro ni wo umugaragaza, bavuyemo basanze ngo umusatsi utababutse kandi n’imyambaro yabo itahiye, kuramo ibintu bibiri ko ibibazo ari byo byerekana ko kwizera kwawe ari uk’ukuri kandi ko nyuma y’ibyo bibazo nta mateka yabyo agusigaraho, ahubwo biguhindukira ubwiza, !
LNsoza ndagirango mvugeko kuba batarahiye ariko banyuze mu muriro aribyo byatumye Nebukadinezari avuga aya magambo!