Daniyeli 3:28-29
28.Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry’umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.
28.Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk’icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni
Mwenedata! Itorero ryabayeho rica mu muriro kandi n’ubu uracyaka kandi tuzaguma no kuwucamo ariko witinya umuriro ahubwo wujyemo uhamye Imana nibwo isi izamenya Imana dukorera, ahantu hose uzumva bavuza impundu ko umwana yavutse ujye umenyako mbere y’izo mpundu hari umubyeyi warize ari kubabara cyane kubera ibise,ntabwo itorero rizatuma isi imenya Imana niba ritemeye guca mu bibazo, n’itorero iyo ritababaye ntiribyara.
Itorero rizababara rizarengana ariko umwungeri waryo azajya aritabarira muri ibyo bibazo, maze isi imenyeko tubana n’Imana, Pawulo ati!
2 Abakorinto 4:17-18
17.kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.
18.Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.
Mwenedata!,kubabazwa kwawe niko kukuremera ubwiza, guca mu muriro.kwabo kwatumuye bogezwa kandi na Babuloni imenya Imana yabo.
Abakristo benshi baretse inzira yo mu muriro bari gusenga ibigirwamana ngo badashya,ni nayo mpamvu ubwiza bw’Imana bwabavuyeho, bafite imyifurize nk’iy’ab’isi, dore inama Pawulo atugira!
Ubu nta gishushanyo tuzapfa kubona cyo kuramya ahubwo abantu benshi babibitse mu mitwe yabo no mu mitima, Pawulo avuzeko imyifurize yose ari yo gusenga imigirwamana, tugomba kubaho ubuzima bweguriwe Imana muri byose niyo byaba bitunyuza mu muriro tukemera tukawujyamo!
KAREKEZI Pacifique