Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,
iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana, (2 Abakorinto 1:3- 4).
Imana ishimwe muri iki gitondo mu iki gihe turimo ndifuza ko tuganira ku Ihumure rituruka ku Mana kdi turaza kurangiza tuvuga ngo Imana itange ihumure kuri buri wese ufite umutima uhagaze mu izina rya Yesu
Imana y’umwami Yesu ishimwe , kuko iduhumuriza mu makuba yacu kugirango natwe tubone uko duhumuriza abandi
Bene data Imana irahumuriza Bibiliya niyo yavuze ngo kuko yageragejwe abasha no gutabara abageragezwe , Yesu azi umubabaro , Yesu azi uko gukubitwa bimera yaciye mu rupfu araruzi niyo mpamvu igihe cyose yitegura gutabara no kurengera buri wese umutabaje , Yesu mu nshingano ze harimo Gupfuka ibikomere no komora inguma no guhumuriza ababoroga (Yesaya 61:1-2).
Ubundi Abakristo bagenzi bacu bashobora kuduhumuriza ni byiza kdi hari aho bageza , pawulo yavuze ko abakristo bamukomeje mu bihe by’ubucyene no mu mibabaro Abakol 4:11, 1Abates 3:7
Ariko nubwo abantu bajya badufasha Imana ikabakoresha tugahumurika , hari igihe bagenda , hari igihe umuntu aba wenyine n’ishuka ye amarira ye agahinda ke akakimenyera yewe hari n’igihe umubabaro w’umuntu ananirwa kuwuvuga twahuye n’amakuba menshi abanyarwanda , twahuye na Genocide itwara imiryango ababyeyi , abana abavandimwe dufite icyuho mu mitima yacu gikomeye niyo mpamvu ninginga Imana yo izi guhumuriza ngo Imanure ihumure mumutima w’uyikeneye wese mu izina rya Yesu kristo
Imana niyo ishobora gukora ku muntu wese (umwuka , umubiri n’ubugingo , amarangamutima ) icyarimwe bigakunda . mu ibyak 9:31 Tubona ko Imana ikoresha umwuka wayo ngo ihumuruza abantu bayo bayiringiye
Abaroma 15:4 Imana ikoresha ibyanditswe igahumuriza abantu bayo , Muri ubu buzima dufite amasezerano duhabwa n’Imana tugakomera , yaravuze ngo nzagendana nawe , nzabana nawe sinzagusiga hari ibimenyetso by’uko Imana iri kumwe nawe kuba warasigaye wenyine ukiga ugashaka ukabyara ibyo Imana yavuze bigasohora bigukomeze , amasezerano n’imigisha tuzabonera hano mu isi bikwiye kutubera inkomezi tukavuga ngo hamwe na Yesu turakomeye , Yesaya 66:13 yaravuze ngo nkuko umuntu akomezwa guhumurizwa na Nyina niko nanjye nzakomeza kubahumuriza Nkuko umubyeyi avugiriza ubuhuha umwana we niko Imana nayo iguhumurije muri iki gitondo mu izina rya Yesu iravuze ngo Humura
Uretse amasezerano kdi Imana iduhumurisha ibyo izadukorera hanyuma Amasezerano azasohera mu ijuru . Bene data ndagirango mbabwire ko amakuba dufite azarangira , ubupfubyi buzarangira , ubupfakazi buzashira , Imana izahanagura amarira urupfu ntiruzabaho ukundi kurira no gutaka bizashira.
Pawulo yandikira abatesalonike yarababwiye ngo “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.
(1 Abatesaloniki 4:16;18)
Mwene data urira ndagirango nkubwire ngo umwami ubwe ni we uzaza ahagarare mu kirere ahamagare, Yesu azahamagara maze abapfiriye muri we bazuke natwe abazaba bakiriho duhindurwe dusange umwami Imana.
Pawulo ati Mumaranishe imibabaro kubwirana ibyo. Tumaranishe imibabaro kubwirana aya amagambo. ushake nabura umuntu 1cg abantu7 ubabwire uti uti Imana iragukunda irakuzi iri kumwe nawe iyakurinze iyabanye nawe izakwishyira izabana nawe iyakurokoye iracyakurokora izanakomeza shaka icyo umubwira mu izina rya Yesu kristo amen
Dusenge: Mana tugushimiye ko ari wowe nyirihimure tanga ihumure mu mitima yacu mu izina rya Yesu kristo amina
Umwigisha: Pastor Rwakunda Dominique