ITANGIRIRO 32:23
“Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.
Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose. Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke “.
Dore ibyo nibutse:
– Mu ijoro nibwo Nehemiya yazengurutse umurwa wa Yerusalemu mu gitondo ashyira ingabo mu byiciro…
– Mu ijoro nibwo Yoshua yahuye n’Umugaba w’ingabo;
– Mu ijoro nibwo Yakobo yahawe Leah n’ubwo mu gitondo atamwishimiye ariko muri Leah niho hakomotse intare yo mu muryango wa Yuda;
N’ubwo ijoro akenshi ribabaza ariko rimwe na rimwe Imana iraryifashisha mu guhindura amateka ya benshi.
Nize byinshi ku ijoro rya Yakobo:
- Mu ntangiro, iri joro ryasaga nk’andi majoro yaribanjirije ariko n’ubwo amajoro asa ntabwo ari amwe;
- Iri joro ryatangiye ari ijoro ryo kubababara, ijoro ryo gutandukanywa n’abo akunda, ryo kwigannya mwene se, ryo gukira ikibazo cyangwa gutsindwa nacyo ariko siko byarangiye. Ntutinde ku buryo amajoro atangira, utegereze uburyo azarangira!
- Ntawigeze akiranya Imana ku manywa cyangwa nijoro ariko mu ijoro ryagenwe Yakobo yakiranije Imana aranesha (32:29). Nawe Ijoro ryo kunesha rirakwegereye!
Ndakwifuriza ijoro RY’IMPINDUKA, ijoro ryo KUNESHA ibigukiranya!
Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko