Ijwi ry’Imana riraguhumuriza – Ev. Esron Ndayisenga

Intego: Ijwi ry’Imana riraguhumuriza

Ezek 2:1-2
[1]Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.”

[2]Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati

Yobu 4:16-17
[16]Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,Imbere y’amaso yanjye hari ikintu,Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo

[17]‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’

Nshuti ndakwifuriza ko ijwi ry’Imana rihumuriza rigusanga uyu munsi rikakuba hafi rikaguhumuriza.Ahari wari umaze igihe usenga ntugire Ijwi wumva ariko iki gitondo umva ijwi rigukomeza,rikumara ubwoba bw’abiyita abanyabubasha,mu miryango, muri business,muri quartier.Icyo abantu batuye ku buzima bwawe ntigisumba icy’Imana.

Mugire weekend nziza . Ndabakunda!