Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro baducanaho – Ev. Ndayisenga Esron

Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro baducanaho – Ev. Ndayisenga Esron

2 Kor 1:3-4,10
[3]Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,

[4]iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,

[10]Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,

Zab 29:7
[7]Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro.

Nshuti ntekereje uburyo ba basore bajugunywe mu itanura ry’umuriro ryenyegejwe karindwi, ntekereza uburyo tukiriho Kandi satani n’abambari be baba bakubita agatoki ku kandi ;nsanga nta Wera nk’Uwiteka ari we wenyine wo kwiringirwa.
Tumwikomezeho uwo muriro aje kuwuzimyazimya.

Twibuke twiyubaka

Ndabakunda mugire umunsi mwiza.

Ev. Ndayisenga Esron