Ikimenyetso cy’uko wabayeho – Ev. Ngayabateranya Bernard
Ibyak 9:36 -42
Intego: ikimenyetso cy’uko wabayeho.
Kuba turiho n’ikimenyetso cy’uko hari ababayeho tutarabaho, kuba hari ababayeho tutarabaho ni ikindi kimenyetso cy’uko hari abazabaho tutakiriho.
Kubaho kwa muntu si impanuka, ni gahunda y’Imana. kugirango rero usobanukirwe na gahunda y’Imana k’ubuzima bwawe nuko wemera kugengwa nayo, ukabasha kubaho ufitiye akamaro abandi.
Tumaze gusoma inkuru ya tabita, ni inkuru ivuga imibereho ye ko yakoraga imirimo myiza kandi myinshi ndetse yagiraga n’ubuntu bwinshi, murïyo mubereho ye twavugamo ibintu 3 mbyingenzi byaranze ubuzima bwe aribyo:
1. Kubaho kwe:
kubaho kwa tabita byaruhuye imitwaro y’inshuti ze z’abapfakazi, gufasha abapfakazi byatumye bava mubwigune,bibagirwa ubuzima bwa gipfakazi kubw’imirimo yabakoreraga
2. Gupfa kwe :
Gupfa kwa tabita byatumye babapfakazi bongera kandi kugaruka mugahinda, ko kwibuka ubuzima bwa gipfakazi no kubura inshuti yabo “tabita “.
3.Kuzuka kwe :
Kuzuka kwa tabita byatumye babapfakazi bongera kandi kugaruka mubyishimo kuko inshuti yabo ugarutse mubuzima bongera kwishima. Byumwihariko kandi ukuzuka kwe byatumye abantu bi Yopa bamenya umwami yesu (ibyak 9:42) inkuru yakwiye hose bituma bizera umwami .
Tabita yabaye igikoresho kiza k’Imana, haba mu kubaho kwe, gupfa kwe no kuzuka kwe.
Petero aza i yopa ntakindi yabonye mbere uretse amakanzu abapfakazi bari bafite yababoheye mbere yuko apfa.
Mubuzima busanzwe umuntu yibuka vuba icyo yabonye kurusha icyo yumvise.
Dusome kandi: yesuwa 4:1-6 20-22
Ubwoko bwa isirayeli bumaze kwambuka yorudani Imana yabwiye yosuwa gutoranya abagabo 12 nkuko imiryango yabo iri, ngo batore amabuye muri yorudani bayashyire imusozi kugirango mubihe bizaza ubwo abana babo bazayabona bazabaze ba se inkomoko yayo.
Ubu bwari uburyo bwo kugirango batazibagirwa igikorwa Imana yabakoreye nk’ikimenyetso cyo kubambutsa yorudani ikamye.
Abaroma 14:12
Yesu yadusigiye umwuka wera niwo kimenyetso cyuko yabayeho. None niki kizasigara mugihe twebwe tuzaba tutakiriho ?
Duharanire gukora imirimo myiza twizera umwami yesu.
Mwakire ijambo ry’Imana
Imana ibahe umugisha, amen.
Ev. Ngayabateranya Bernard