Umuntu udafite icyo yishinza kandi akaba akijijwe neza ntihakagire ikimutera ubwoba kuko nta muntu n’umwe wamukoraho.
Iyo wumvira Imana kandi ugahamanya n’umutima wawe amaso yawe ntarebe ibibi n’umutima wawe ntiwiyumvire ikibi biba ari ikimenyetso cy’uko uzajya mu ijuru.
Ngewe navukanye ubumuga bwo kutabona abantu baranyanga ndetse barandwanya kuko bavugaga ngo nta kintu nzigera mara ndetse bakavuga ko nta kintu nzigezaho ariko kuko Imana yari imfiteho umugambi nta kintu nagito abanynga bashoboraga kuntwara.
Nakijijwe kera ariko ndabyibuka hari igihe nahuye n’ikibazo gikomeye mfata inzoka mu ntoki ariko kuko Imana yari imfiteho umugambi nta kintu yashoboraga kuntwara.
Nari mu cyumba ndi mu mwuka w’amasengesho ndi gusenga nzenguruka mu cyumba nari ndimo numva nkandagiye ikintu nkagira ngo ni imbeba ngiye kumanura akaboko ngo nyifate ijwi rirambwira ngo ninsigeho iyo ni inzoka maze ndasenga ndategeka mu izina rya Yesu ngo ihagume baze bayice maze mpamagara papa abanza kwanga kuza agiye kuza azana inkoni avuga ngo nasanga nta nzoka ihari arankubita iyo nkoni inshirireho, yasunitse urugi arayibona arayikubita arayica ariko kuko yari nini cyane yarayitwikiriye bukeye ahamagara abantu bose arababwira ngo iwange hari Imana kuko yari atunguwe n’ukuntu namenye ko ari inzoka kandi ntabona.
Nawe ntihagakire uguca intege n’ubwo abantu bakwanga ujye wizera Imana yawe usenge kandi wirinde ikibi nta muntu n’umwe uzagira icyo agutwara.
Ntihazabura intambara n’ibigeragezo kuko ngewe nagiye mpura na byinshi ariko kubera Imana ikandinda irari ryo kutabona mbese nkumva mpagijwe n’uko meze kubera ko Imana yagiye imba hafi ikanyigisha kwihangana no gukiranuka, hari igihe satani akurwanya ndetse akaguhiga ngo aguteshe inzira igana ku Mana ariko ujye umwiyaka ukomeze inzira igana ku Mana kuko ariyo izakugeza mu ijuru.
Umwigisha:Evangeliste GAKUMBA Augustin Timon //ADEPR REMERA