Abaroma 11:29
Kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.
Maze iminsi nitegereza impano abantu batanga ku buryo nahigiye byinshi.
Ubundi mu bihugu by’abazungu, iyo abantu bafite ubukwe bashyira urutonde rw’ibintu bifuza guhabwaho impano (cadeau/gifts). Nta gupfa kwakira ikije cyose kuko hari igihe baguha ibyo udakeneye kandi utazakoresha. Tekereza nko guha umurokore ibirahuri byinshi banywesha inzoga gusa!
Imana yo siko itanga. Izi ibyo umuntu wese akeneye n’ibyo azakoresha.
Nize ibikurikira:
Ntabwo Imana itanga ubwanza (ibidashyitse);
Ntabwo itanga ibihabanye n’ibyo umuntu akeneye;
Ntabwo impano Imana itanga ivuguruzanya n’umuhamagaro w’umuntu! Ahubwo akenshi umuhamagaro w’umuntu ushyingira ku mpano yahawe. Niba ufite impano udakoresha mu muhamagaro cg ufite umuhamagaro utajyanye n’impano wegere umubyeyi wawe mu Mwuka kuko hari ikibazo. Umubyeyi nyawe wo mu Mwuka afasha umuntu guhuza impano ze n’umuhamagaro we!
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Church Kimironko
Top of Form