IMANA IKOMEJE ICYO YAKUREMEYE – Ev Ndayisenga Esron

IMANA IKOMEJE ICYO YAKUREMEYE – Ev Ndayisenga Esron

Yer 33:1-3,12,14
[1]Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti

[2]“Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo

[3]‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’

[12]“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by’abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.

[14]“Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.

Nshuti ,Ijambo ryasanze Yeremiya hehe?
Nawe ushobora kuba uri ku musozi wa Bishoboka bite!Ariko irongeye iraguhumurije.Nta n’inyuguti n’imwe izava ku cyo yakuvuzeho.

Isezerano ryayo nawe ntirizahanguka izakugirira neza ,dukomeze tuyigirire icyizere.
Mugire weekend nziza!

Ev Ndayisenga Esron