Imana ikugarutseho, ije gusana ibyacu byangiritse
Ezek 36:8-9,11,38
[8]“ ‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.
[9]Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,
[11]Nzabagwizaho abantu n’amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
[38]Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n’inteko z’abantu, nk’umukumbi w’ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Aha ngaha , Uwiteka yabwiraga Isiraheli ariko icyatumye aya magambo yandikwa ni ukugira ngo atubere ihumure muri iki gihe. Nawe ufite ibyagusenye, ariko Imana ivuganiye nawe muri iri Jambo ko ije kongera gusana ahawe hari harasenyutse. Haba mu muryango, haba mu kazi, wabuze abawe muri ibi bihe ,mu byo utunze, abakwambuye, ibyagufasheho ijambo, bya bindi utegura bipfa, ubuhanuzi butandukanye,….
Uku kwezi nakwifuriza ko ubwiza bw’Uwiteka bukurasira kandi Imana ubwayo ikubere umuhoza ku byo wahuye na byo bikomeye byose.
Amen
Mugire umunsi mwiza
Ev. Esron Ndayisenga