Imana irashaka ko duhora turi bashya mu mwuka tukareka gusaza: Pastor RWAKUNDA Dominique

Abantu baravuga ngo gusaza ni ugusahurwa ariko Imana yo ntishaka ko dusaza ahubwo ishaka ko duhora turi bashya mumwuka: Pastor RWAKUNDA Dominique

Ubundi buri  kintu kiri ku si, ikinyabuzima cyose kiravuka ,kigakura ,kigasaza ,ubundi kikanapfa. Uko Niko byubatse mu  isanzure ariko umuntu w’umwuka we siko Imana ishaka ko amera  kuko we aravuka ndavuga igihe akijijwe avutse bwa kabiri agakura bitewe nibyo yariye (luka 1:80 ,Luka 2:40) hanyuma Imana yo ntishaka ko dusaza ahubwo ishaka ko duhora turi bashya mumwuka

Ijambo ry’Imana muri 2samuel 19:34-38 Umwami abwira Barizilayi ati”Ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.”Ariko Barizilayi abwira umwami ati”Uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukana n’umwami i Yerusalemu?

Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n’ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyo ndya cyangwa n’ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y’abaririmbyi b’abagabo n’abagore?

None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki?

Umugaragu wawe reka mpfe kwambukana n’umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatuma umwami angororera ingororano ingana ityo?

Ahubwo ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mudugudu w’iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n’umwami databuja, uzamugire uko ushaka.”

Uyu mugabo dusomye numugabo witwa barizirayi ,Baruzilayi uyu yari umugabo w’umukire ,ubwo Dawidi yarari muntambara yarengewe nuyu Barizirayi aramugaburira agaburira ningabo ariko Dawidi ageze kungoma yibuka umuntu wamugiriye neza nkuko ninkuru za Mefibosheti zagenze (nusubizwa ntukibagirwa abo  mwafatikanyije kwinginga ) Dawidi aramwibuka amutumaho Bibiliya yavuze ite?

umwami abwira Barizilayi ati ngwino tujyane I Yerusalemu ngukirizeyo mbega ijambo ryiza yarabwiwe Barizalayi mbega Barizilayi ngo  arambabaza

Barizalayi ati:”warugize neza ariko byararangiye narashaje nazanye iminkanyari sinkibona sincyumva, ubu wapi”

1.Sinkiryoherwa (ibyo kunwa nibyo kurya )

2.sinkibasha kumva amajwi y’abagabo ni abagore baririmba

3`sinzi gutandukanya ibyiza n’ibibi ati cyakora mfite umugaragu kimuhamu bariwe ujyana ibisubizo ntibikimbereye

Niba hari inkuru  yambabaje niyi ya Barizilayi washaje akananirwa kwakira ubukire yarazaniwe na Dawidi. Bene data gusaza ni  ugusahurwa noneho ubusaza bwo mu  mwuka buragatsindwa ,ubutindi butuma utaryoherwa ,ubutindi butuma utumva ivugana nawe ,ubukenya butuma utabasha gutandukanya amajwi

Ntabwo Barizilayi washaje wenyine kuko iyo usomye Hoseya 7:8 Tuhasanga inkuru  za Efurayimu wivanze nandi moko maze aragenda asaza imburagihe ariko we birashekeje binababaje we ngo yameze imvi ariko utamenya ibyaribyo abantu ngo  bayoberwaga niba ari umusaza cg ari umusore nubu bibaho aho uyoberwa umuntu niba  akijijwe yarakoze intambwe zose uko zikurikirana z’agakiza

Iyo usomye 1abami 11:4 uhasanga inkuru  za Salomon uyu muramwibuka bishyushye Imana imwemera ariko umva 1Abami 11:4 “,Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze, amaze kugira ate bene data mureke tureke twinginge Imana iturinde *ubusaza bwo mu mwuka.

Tubona benshi bagiye batangira neza ariko bagasoza nabi, umva uko karebu yavuze Yisuwa 14:11 Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri

uyu ntiyemereye satani kumusajisha ahubwo yagumanye amavuta uko yakubitaga muri 40 Niko agikubita muri 85 wowe bimeze bite.

umva uko pawulo abivuga 2Abakor 4:16 Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye,kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.

pawulo nawe aragaragaza ko gusaza ari ugusahurwa akavuga ati  nubwo uwinyuma asaza ari uwo imbere aba mushya uko bwije Niko bucyeye

wenda ahari Imana nifasha turareba ibisajisha abakristo kuko twabonye ibiranga abasaza harimo kutabasha gutandukanya ibintu ba Nyirangiyobijyiye harimo kutaryiherwa abandi bagafashwa abandi bakanuye harimo kutaryoherwa ahubwo bakarangwa namacritike adafite aho ashingiye bagashaka amakosa yabayeho gusa ibyo nibiranga ubusaza nibindi ariko hamwe no gusenga kurya ijambo gukomeza kwirinda no kuba maso no kwiringira bizaturinda ubu busaza butera ubuhumyi mu izina rya  Yesu.

Wowe wumva warashaje mu mwuka Imana igutabare utarapfa kuko Ijambo ntiritwemerera bene ubwo busaza

 

Umwigisha: Pastor Rwakunda Dominique