Imana ntikoza isoni abayiringiye – Ev. Liberatha Mukasinamenye

Imana ntikoza isoni abayiringiye – Ev. Liberatha Mukasinamenye

Ijambo tugiye kuganira narihaye intego ivuga ngo “Imana ntikoza isoni abayiringiye” -Daniel 3:17-25

Imana ninziza cyanee, ntabwo ijya ikoza isoni abayiringiye.

Reka turebe nibura abantu 3 bizeye bamaramaje maze Imana ikabiyereka:

Imana ntijya  itenguha abayishikamijeho amaboko:

Ibi nibyo byabaye kuri aba bagabo  batatu (Saduraka na Meshaki na Abedenego dusanga muri Dan 3:23) bajugunywe mu itanura ry’umuriro ariko Imana bizeye bakayiringira ikabakiza bakawuvamo ari bazima badakozwe n’isoni.

Bagaragaje kwizera kwabo bavuga bati “Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani” -Dan 3:17. Ariko bongeraho bati:

Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”-Dan 3:18

Nubwo  Nebukadinezari yagize uburakari bwinshi agategeka ko itanura baryenyegeza ngo ryake cyane umuriro urusheho kwaka karindwi (soma: Dan 3:19) ariko Imana yabo yarabatabaye ntibagira icyo baba (Soma: Dan 3:25).

Dukomeze tugirire Imana yacu ikizere kuko ihora yiteguye kuturengera. Iteturura uyiringiye. Ahangaha twavuga uburyo ya teturuye umubyeyi Hana ikamuha umwana w’imuhungu maze amagambo agashira ivuga kuri mukeba we! -Soma 1 Samweli 1:1-20.

Imana ihora iteka yiteguye kudwanirira abayizeye! Twavuga hano ibyo Imana yakoreye Moredekayi ubwo yangaga kuramya hamani  atitaye ko ari mugihugu kitari icye maze Uwiteka akareba uwo mutima nuko akamurengera ndetse bigatuma abayuda bose batabarwa (Soma: Esiteri 3:5-15). Kwiringira Imana yacu bijya bigirira n’abandi umumaro iyo tubikoze tumaramaje.

Imana twizeye ikora kandi ihora Irimaso ngo itugirire neza! Buri wese akwiye kongera kwisuzuma. Niba hari aho twacogoye tugafata Imana nkidashoboye  twongere duhindukire kuko Imana yacu ni inyamaboko kandi ihora itubereye maso ngo itugirire neza.

Imana iduhane umugisha.

Ev. Liberatha Mukasinamenye