Mwaramutse nshuti bakundwa bene data.Mugire amahoro
Intego : Imana yacu ijya inyuranya amaboko,imigambi yabo ntisohore
Itang 48:13-14,18-19
[13]Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimu ukuboko kwe kw’iburyo, amwegereza ukuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afatisha Manase ukuboko kwe kw’ibumoso, amwegereza ukuboko kwa Isirayeli kw’iburyo.
[14]Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura.
[18]Yosefu abwira se ati “Ntugire utyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari we urambika ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe.”
[19]Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.”
Nshuti, hari umuhanzi umwe waririmbye ngo yanyuranyije amaboko y’ibitavuga Imana. Ibyo iherutse kugukorera biguhe icyizere ko n’ibindi bikugarije ubona nta nzira izabikemura kandi neza. Haba mu buryo ubwo ari bwo bwose .
Mugire uwa kabiri ukeye.
Imana ibishatse yadusetsa.
Ev. Esron Ndayisenga