Imirimo ikwiriye imibereho myiza y’umukristo – Ev. Nambajimana Jean Pierre
ROMAN 12:1-26
Umuntu iyo amaze kwakira Kristo, aba abaye nk’umwana uvutse, uyu mwana agomba gukura kdi mu mikurire ye agira imibereho ndetse n’imirimo bimuranga bituma agaragaza uwo ari we. Twifashije ijambo ry’Imana tugiye kurebera hamwe imibereho ndetse n’imirimo bikwiriye kuranga abamaze kwizera Kristu.
Ubusobanuro bw’amagambo twifashisha
Umukristu ni nde?
• Ni umuntu wese wamaze kwizera Kristo, Akigishwa nawe kdi ubuzima bwe bukaba buyoborwa nawe
• Ni umuntu wigisha cyangwa uvuga ibijyanye na Kristu
• Kuba ari mu idini ya Kristu
Imibereho y’ umukristu (Rom 12:1-5)
Imibereho y’umukristu ni uburyo ubayeho bigaragarira mubyo ukora, ibyo uvuga, uko ugenda, uko ubana n’abandi….
1. Kuyoborwa n’umwuka wera (Roman 8: 14-15)
2. Gutanga imibiri yacu kugirango ibe ibitambo bizima
3. Kutishushanya n’abiki gihe
4. Guhinduka tukagira imitima mishya
5. Kwanga ibibi tugahorana ibyiza
6. Kwihangana
7. Kwishima
8. Gusenga
2Petero 1:5-9
Imirimo: ni ibikorwa byose ushobora gukora ariko utagamije ibihembo ahubwo kuko ari inshingano zawe kubikora (ibi bikaba bijyanye n’impano wahawe)
Imwe mu mirimo y’umukristu (Rom 12:6-8)
1. Guhanura
2. Kugabura iby’Imana
3. Kwigisha
4. Guhugura
5. Kugira Ubuntu
6. Gutwara (kuyobora)
7. Kugira imbabazi
8. Gukunda abantu bose ntaburyarya
9. Gusabira abanzi bacu
Nkuko tumaze kubibona, biradusaba kwisuzuma tukareba niba koko imibereho yacu igaragaza Kristo muri twe. Niba hari aho ubona watsizwe ntugire imyifato ikwiriye, icyo Usabwa ni ukubwira Kristo akaza akakuneshereza. Kandi nawe utarakira Kristo kandi ukaba wifuza kugendera muri we, umwanya ni uwawe wo kwakira Kristo akakubera umuyobozi maze ukabaho ubuzima bunezeza Imana, Kristo agaragaramo.
Ev. Nambajimana Jean Pierre