Intambwe zigera kuri eshatu zirimo kumenya impamvu y’ishimwe nuwo ushimira zishobora gutuma ushima ishimwe kandi rikagera ku mutima w’Imana nayo ikanezezwa n’ishimwe ryawe- Past MUNEZERO
Impamvu ya 1 ushobora gushima ishimwe ukizera ko ryageze ku Mana ni ukumenya uwo ushimira
Iyo wamaze kumenya uwo ushima, umushimira bikuvuye ku mutima, umushimira nta marangamutima yandi nta buryarya cyangwa se kubeshyabeshya.
Impamvu ya kabiri ni ukumenya ngo kuki nshima
Hano niho hakunze kuba hazingiye ishimwe kuko umuntu wese ajya gukora ikintu aruko afite impamvu, iyo mpamvu kandi iba ifite aho yakomotse.
Uzarebe iyo hari ikintu kikubabaje ushobora guhita ukomereka ku mutima ukaba warira cyangwa nturire bitewe nuko amarangamutima yawe yabaye menshi cyangwa make.
Iyo bigukoze ku mutima rero niho hava ishimwe ukabwira Imana ishimwe ryawe bitewe nyine n’imirimo wibutse yagukoreye.
Gushima bituruka ku mutima, nta muntu ushobora gushima bitamuturutse ku mutima, niyo mpamvu ishimwe ryose riba rifite impamvu n’aho ryakomotse.
Impamvu ya Gatatu ni ukumenya ubwoko bw’ishimwe
Amashimwe y’abantu aba anyuranye ariko yose siko agera ku Mana.
Niba hari ushimiye Imana ko yamukoreye ibyiza hakaza hakagira nushimira Imana agira ati yamfashije gukora ikibi ntabwo abo bantu bose bakwishimirwa kimwe.
Urugero:
Umuntu ashobora kuza akavuga ati:”Ndashimira Imana ko yangaburiye nari ngiye kuburara cyangwa se akavuga ati ndashimira Imana ko yampaye aho kuba”.
Uyu muntu aba atandukanye nundi ushobora kuza akavuga ati:” Ndashimira Imana ko nagiye kwiba simfatwe, cyangwa undi ushobora kuza akavuga ati ndashimira Imana ko yamfashije nkica umuntu ariko bakaba batarabimenye ngo bamfunge”.
Ngizo impamvu zishobora gukora ku mutima w’Imana ziturutse mu mashimwe yacu mu gihe twaba twayakoze mur’ubu buryo butatu twavuze haruguru.
Umwigisha: Pasiteri MUNEZERO