• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

IMYAMBARO Y’ABANTU B’IMAMA/ Nzabahimana Frederic

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
20/08/2022
muri INYIGISHO
0
0
IMYAMBARO Y’ABANTU B’IMAMA/ Nzabahimana Frederic
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
299

Reka dusome duhereye (Igitabo cy’Umuhanuzi Yesaya 61:10): “Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk’uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye”.

Twongere kandi dufatanye gusoma (Urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6:11): “Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani”.

Ubusanzwe, Imyambaro yambarwa n’abantu, ifite uruhare rukomeye mu kurimba kwabo, kugaragaza abo ari bo ndetse n’amatsinda babarizwamo. Imyambaro kandi, igira agaciro cyangwa ikagatakaza bitewe n’uko yatunganijwe, uwayitunganije n’igihe imaze igiye ahagaragara. Imyambarire ibasha kugaragaza indangagaciro n’umuco by’abatuye igihugu cyangwa abanyamahanga muri cyo. Imyambaro yo mu isi igira igihe cyayo, ariko Imana ishimwe ko hari Imyambaro yindi ivugwa mu Ijambo ry’Imana ikaba yaragenewe abera.


Tugiye kurebera hamwe Imyambaro ivugwa mu Ijambo ry’Imana n’uko yambarwa, nyuma turaza gusoza twisuzuma uko duhagaze, twishyire ku munzani dukurikije icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Imana ishimwe cyane!

  1. Imyambaro yo muri Edeni.

Iyo dusomye (Igitabo cya mbere cya Mose cyitwa Itangiriro 2:25), dusanga handitse ngo:” Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni”.


Imana yaremye Adamu imutuza muri Edeni kandi imuremera n’umugore ngo bahabane. Nk’uko twabibonye mu Ijambo ry’Imana, uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ariko bikabaha umudendezo imbere y’Imana ntibakorwe n’isoni. Ibi byaterwaga nuko bari bagifite muri bo imitima yumvira Imana, imitima yitondera ibyo bategetwe, itagira icyo ibashinja bari imbere y’Imana.

Aba bantu bari bambaye ubwiza bw’Imana, bari mu bushake bw’Imana nta cyaha bakora. Umurimbo bari bafite watumaga begera Imana ndetse bagahura nayo mu mafu ya ni mugoroba bari mu mahoro.


Cyakora byaje guhinduka ubwo bacumuraga bakarya ku giti Imana yari yarababujije. Gucumura kwabo bombi kwatumye amaso yabo ahweza bamenya ko bambaye ubusa, batangira kwihisha, biremera ibicocero mu bibabi by’imitini (Igitabo cya Mose cyitwa Itangiriro 3:7). Gusa ku bw’imbabazi z’Imana zihoraho iteka, yabaremeye imyenda y’impu irayibambika bombi (Igitabo cya Mose cyitwa Itangiriro 3:21).

Mbese wowe waba uhagaze ute muri iyi minsi? Aho ntiwaba uri guteshuka ku byo wavuganye n’Imana, ukaba wibwira ko itakureba? Wirinde cyane kugira ngo utaba wagaragara nk’uwambaye ubusa imbere y’Imana.

  1. Imyambaro y’agakiza.

Nk’uko twabibonye mu gitabo cy’Umuhanuzi Yesaya 61:10, Umwanditsi aravuga ko azajya yishimira Uwiteka cyane, akanezezwa n’uko yamwambitse umwambaro utari nk’iyo dusanzwe tubona hano mu isi, ahubwo ko yamwambitse umwambaro w’Agakiza kandi akamufubika umwitero wo Gukiranuka.
Imana ishimwe ko mu myambaro itanga harimo:


Uw’Agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo (Urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 2:18) ndetse n’uwo
Gukiranuka abizera bose bahabwa no kwizera Yesu Kristo (Urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 3:22). Ikineje kandi, iyi myambaro ibera buri wese uyishakanye kwizera ashyizeho umwete.

Birakwiriye kandi ko mu binezeza umugenzi ujya mu Ijuru, habonekamo kwishimira Uwiteka. Ntabwo dukwiriye kurangazwa n’imyambaro yakorewe ino mu isi, ahubwo dukwiye kugira irindi yerekwa riganisha ku Gakiza no Gukiranuka bibonerwa muri Yesu, kandi ntitubyibwire gusa, ahubwo tukabyambara, haleluya! Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Umuhanuzi Yesaya 32:17.

  1. Imyambaro nk’Intwaro z’Imana.

Twasomye ngo:” mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6:11). Turi mu isi aho turwana na Satani, kandi Ijambo ry’Imana ritubwira ko uyu ahora azerera nk’intare yivuga ashaka uwo yaconshomera (Urwandiko rwa mbere rwanditswe na Petero 5:8).
Imana ishimwe ko dufite isezerano rihoraho ko ni tugandukira Imana tukarwanya Satani, nawe azaduhunga nk’uko tubisanga mu (Urwandiko rwanditswe na Yakobo 4:7). Intwaro zose z’Imana rero, burya nayo ni imyambaro idashidikanywaho dukwiriye kwambara.

  1. Imyambaro nk’Imirimo y’abera.

Iyo dusomye mu Ibyahishuriwe Yohana 19:8, dusanga handitse ngo: “kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera)”. Yesu ashimwe cyane!

Imirimo yo gukiranuka dukora, burya nayo ni Imyambaro. Iyi kandi ifite umwihariko ko ariyo izaduherekezeza tuvuye hano mu isi, tugiye aho Yesu yagiye kudutegurira kugirango tuzabaneyo nk’uko tubisoma ( Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 14:3).


Imana idufashe, kandi idushoboze kugirango Imyambaro yacu ihorane kwera (Igitabo cy’ Umubwiriza 9:8), kandi twirinde iteka ngo tutagira imyambaro iriho ibizinga.

Bakundwa, reka dusoze tuzirikana ko:


Muri Edeni, Adam na Eva bananiwe kurinda ubwere bwabo, bituma bakorwa n’isoni imbere y’Imana. Irinde rero nawe kugira ngo utaba nka bo.


Ijambo ry’Imana ritweretse kandi ko hari imyambaro dukwiriye kwambara ariyo: Agakiza no Gukiranuka.
Dukwiriye kandi kwambara intwaro zose z’Imana nk’uko tuzisanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6: 11-18.
Ibi bizatuma tugira umurimbo w’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana (Urwandiko rwa 1 rwanditswe na Petero 3:3-4).

Mbese urumva imyambaro yawe ihuye n’iy’Ijambo ry’Imana ritubwiye?
Imyambaro yawe se, yaba inezeza Imana muri iki gihe? Aho nturi gucogora ntukore imirimo myiza, kandi wari kuzasarura nutagwa isari ?

Igenzure urebe uko uhagaze usabe imyambaro ikwiriye abagenzi bajya mu ijuru.

Nawe kandi utari uzi ko hari imyambaro igendana n’abera b’Imana, fata umwanzuro vuba wakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ubone kwambikwa umwambaro w’Agakiza, kandi ubashe gukorera Imana ukiranuka. Uwiteka abahe umugisha.

Nzabahimana Frederic

Ibiherukaa

Komeza usenge

Ibikurikira

Senga ubikunze

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Senga ubikunze

Senga ubikunze

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.