Twumva kenshi amasomo avuga ubwiza bw’Umwuka Wera n’umumaro wawo, muri iyi nyigisho ndavuga ku gukora kw’indi myuka twita imyuka mibi.
Intego yanjye ni ugushyira hejuru ibyiza tukamagana ibibi, kwimakaza umucyo, no gukoza isoni umwijima, gutangaza ukuri, tukamagana ikinyoma.
Kwigisha ku yindi myuka ni inyigisho ndende, twe turareba gato ku mukorere y’imyuka mibi iyobya mw’Itorero.
Ubundi Umwuka Wera iyo arangwa mw’Itorero no mu bakozi b’Imana, byerekanwa n’ibi bintu bine:
- Ushyira hejuru no gukuza Krisitu
- Kubangamira no kurwanya inyungu za Satani aho ziva zikagera, (Kwamagana ibyaha, ingeso mbi n;ibindi byose binyuranyije n’ubwere baw Kirisitu)
- Gushishikariza abantu gusoma no kwiga Ibyanditswe byera, nk’umuyoboro umwe rukumbi utugeza k’
- Gukunda Imana muri byose bikigaragariza m’urukundo n’umushyikirano wa kivandimwe bigaragara mu bakiristu.
Satani amaze gutsindwa kubw’umuzuko wa Yesu, yahise ashakisha ubundi buryo bwo kwerekana ko agifite imbaraga.
Satani yagambiriye gusenya umurimo Yesu yasize akoze, wagaragazwaga n’imbaraga z’Umwuka Wera zakoreraga mu bana b’Imana.Icyemezo cya mbere cyafashwe ni icyo kwica Abakirisitu kandi urupfu rubi.
Ibyo byarakozwe ariko umubare w’abizera ukomeza kwiyongera buri munsi.
Satani n’ingabo ze bigiriye izindi nama mbi ari nazo mbi bari gukoresha mu gihe nk’iki, kandi zigira ingaruka mbi kw’Itorero kurusha gutwika no kwica Abakiristu.
Aha ntitwibagiwe ko ibyo Satani yakora byose, Itorero ryubatse k’urutare kandi amarembo y’ikuzimu ntabwo azarishobora.
Umwigisha: Past Kazura Jules BAGARAMBA