UBURYO IMYUKA MIBI YIHINDURANYA IKISHUSHANYA NK’UMWUKA WERA.
INYIGISHO Z’IBINYOMA N’ABAHANUZI B’IBINYOMA
Satani ni umubeshyi w’umuriganya kandi abasha kwishushanya nka malayika w’umucyo, ashakisha abo yayobya. (2 Abakorinto 11:14). Bana b’Imana iki n’igihe cyo kwambara intwaro zose z’Umwuka kuko ibihe biraruhije. (Ef. 6:12).
Mumenye ko ijambo ry’Imana ryatubwiye kwitonda, Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.(1Yoh 4:1)
Muri iyi minsi benshi bahangayikishijwe kandi bagacibwa intege no kwiyongera kw’abahanuzi b’ibinyoma. Ndagira nko nkumenyesha ko Imana yari yaratuburiye kera, kugirango twitonde mu bihe nk’ibi. 2 Pet 2:1 “Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.” Mwagize se ngo imyuka mibi izakorera mu bandi bavuye hanze gusa oya, Pawulo asezera itorero rya Efeso yarababwiye ngo “Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo” Ibyak 20:29-30
Mwagize se ngo ubwo buyobe bw’imyuka mibi buzagendera aho, oya, 1Pet 2:2
“Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.”
Iyo myuka ntikorera mu bantu wahita utarura uwo mwanya, bazaba biyambitse nk’abakozi b’Imana ariko imbere ari amasega Aryana. Mat. 7:15. Ariko muhumure, uri maso azabatahura kuko Nta giti cyiza kera imbuto mbi, kandi nta giti kibi kera imbuto nziza, muzabamenyera k’umbuto zabo. Mat. 7:18-20
Umwigisha: Past Kazura Jules BAGARAMBA