Indi myuka (Igice cya 3)/Past Kazura Jules BAGARAMBA

IBIRANGA UMWUKA W’ABIGISHA BINYOMA N’ABAHANUZI B’IBINYOMA/ IGICE CYA MBERE

 

  1. Gutangaza ihishurwa ridasanzwe ariko rinyuranye n’Ibyandiitswe Byera.

Ikiranga umwuka utari uw’Imana bwa mbere, ni ukwigisha inyigisho inyuranye n’ibyanditswe byera.

Iyi mikorere y’imyuka mibi ibasha gutahurwa ako kanya n’abakunda gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana kandi bakaba buzuye Umwuka Wera w’Imana.

Murabe maso abirirwa biruka imisozi bashakisha ahari ihishurirwa ridasanzwe kandi mudasoma Ijambo ry’Imana. Ntabwo nshatse kuvuga ko Imana itagihishura ibihishwe kandi ikabyereka abakozi bayo. Itonde byose bipimishwa ibyanditse byera.

Dore uko Pawulo yabivuzeIbihembo mwagombaga kwegukana ntimukere kubivutswa n’abantu bishimira kwigira nk’abicisha bugufi, bagasenga abamarayika, bakirata ukuntu babonekerwa bidasanzwe. Bene abo baba bishyira imbere babitewe n’ibitekerezo bya kamere yabo bitagira ishingiro” Colos 2:18.

Mu rwandiko rw’Abagatiya ho hagira hati” Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.” Galat 6:8. Bamwe mu bitwa abakozi b’Imana, batangaza ko hari icyo Imana yababwiye ngo babwire Itorero, ni ngombwa kugenzura niba ari nta kinyuranyo kiri mu biri k’uvugwa n’ibyanditswe. Mu gihe umuntu avuze ngo nahishuriwe kandi utazanyumvira Imana izamuhana kubera gusuzugura umukozi w’Imana, aho ni ukwitonda. Dufite uburenganzira bwo kugerageza byose ngo tugundire ibyiza tujugunye ibibi. “Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. (1Yoh 4:1)

Urugero:

Umuntu aje akigisha nk’utumwe n’Imana ati” Iminsi ibaye mibi kandi Imana yantumye ko mbabwira ko imperuka igeze none abashaka kwezwa mwese, umwuka arabasaba kureka kurongora no kurongorwa, kgirango tubone uko twiyeza, twitegure kuza kwa Kirisitu. Ni gute tugenzura rero. Aha biroroshye, kubasoma Ijambo ry’Imana kuko ritwereka ko uwo ari umwuka wa Satani. Nubwo uwabivuze yatitira akamanura n’umuriro, uwumva akwiye guhita abicishamo akarongo. 1 Tim. 4:1, 3 “Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye, babuza kurongorana….” Uru ni urugero rumwe mu ngero nyishi nawe uzi.

 

  1. Kuryarya no gucurika abantu bagambiriye indonke

2 Pet 2:3 “Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.”

Urugero rwabonetse nyuma yo gusubira mw’ijuru kwaa Krisitu Yesu, ni urwa Simoni wari umupfumu, ariko amaze guhura na Filipo yishushanya nk’umwigishwa. Mu gihe yabonaga Petero na Yohani basengera abantu bakuzuzwa Umwuka Wera I Samariya, umwuka wo gukunda impiya wamujemo, yifuza kugura impano y’Imana ngo yongere ubushobozi bwe bwo gukora ibitangaza, ngo abone nawe inyungu nyishi. Nta zindi nkuru dufite muri Bibiliya zivuga kuri Simoni, ariko umwanditsi w’amateka witwa Eusebius yanditse ko Simoni

yakomeje ubupfumu bwe, akaza kugera I Roma aho yabashije kubona abayoboke benshi. Birumvikana ko yabacaga akayabo kugirango abakoreho ubufindo.

N’ubona uwitwa umukozi w’Imana, akakubwira ko hari icyo agiye kugukorera maze akaguha igiciro uri bumwishyure, uzahite uhunga, impano yaba avugwaho iyo ariyo yose.

Igice cya 16 mu byakozwe n’Intumwa, tubonamo umwana w’umukobwa waraguraga akazanira indonke ba shebuja. Ibyak 16: 16-18. Uwo yakurikiye Pawulo, kandi agenda avuga amagambo meza, wagirango afatanije na ba Pawulo mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Yagiraga ati” “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.” Ibyak. 16:17. Yabikoreraga kugirango yemerwe, maze n’umurimo we w’ubupfumu abantu bawitiranye no gukora kw’Imana ya Pawulo. Pawulo kuko yari afite impano yo kurobanura imyuka, igihe cyarageze, yirukana imyuka yakoreraga muri uwo mukobwa. Ntabwo byari byoroshye kumenya ko ari indi myuka yakoreshaga uwo mukobwa, abavuga ibyiza rero siko bose baba bakoreshwa n’Imana, nihagira uwongeyeho kuguca amafaranga mber yuko agusengera, iruka hunga.

 

Umwigisha: Past Kazura Jules BAGARAMBA