Indi myuka (Igice cya 4)/Past Kazura Jules BAGARAMBA

IBIRANGA UMWUKA W’ABIGISHA B’IBINYOMA N’ABAHANUZI B’IBINYOMA/ IGICE CYA KABILI

1.Kwishyira hejuru, kwigira igitangaza byegereye kwifuza gusengwa

Nibyo koko azi kuvuga, wenda koko Imana yigeze kumukoresha. Arakomeye, aremewe. Aho ageze abantu barahurura, buri wese yifuza kwifotoranya nawe, kandi ibyo nta cyaha kirimo rwose. Ni hehe rero tuvuga ko Imyuka mibi yatangiye akazi. Ni igihe uwari umukozi w’Imana, atangiye gushaka ibyubahiro ku ngufu ze bwite. Hariho abasaba abakirisitu gutunga amafoto yabo munzu zabo ngo bibazanira umugisha. Kugurisha amavuta cg amazi ariho amafoto yabo, amazina yabo n’amafoto yabo ngo birakiza. Gushaka gutegeka no kugenzura abo ayobora mu buzima bwabo bwa buri munsi, no kubemeza ko igikorwa cyose adahaye umugisha kidashobora kwemerwa n’Imana. Icyubahiro cy’Imana amaze kucyifuza, atangiye kwireshyeshya n’isumbabyose.

Aha biragoye kuko umwuka nkuwo uba yaratwaye n’abamukurikira, ntibifuza kumva havugwa ko uwo muyobozi wabo yaba afite ikibazo, baramurwanira kakahava.

Mu mateka y’ubukirisitu babayeho benshi bameze batyo. Nubona umuntu atangiye kwivuga inshuro nyishi mu nyigisho. Agafata umwanya wo kuvuga ibyo yakoze, agahamagarira abantu kuza kumureba kuko ari ntahandi umugisha uri. Iyo umuntu atangiye gutegeka uko abamusuhuza bagomba kwitwara, ko ari igitangaza cy’imboneka rimwe. Agatangaza ko nta wundi umeze nkawe wigeze abaho……………ujye umenya ko hatabaye guca bugufi ibyabaye ku bandi bameze nkawe bizamubaho ntakabuza, ni ukuyobya abantu.

2.Ibikorwa bisa nk’ibitangaza abantu ariko intego ari ugushimisha kamere.

Aha hari ikibazo kibazwa na benshi k’ubisigaye bibaho muri iyi minsi.

Kurambura ukuboko abantu bari mw’iteraniro ryose bakagwirirana hasi, intebe zikavunagurika, byarangira bagakoma mu mashyi, n’ibindi byinshi. Intego yanjye si ugutunga agatoki, ahubwo ni ukugerageza kureba icyakorwa ngo umuntu agenzure umwuka uri inyuma y’ibikorwa n’uwuhe?

Turabizi neza ko Pawulo ubwo yajyaga I Damasiko gushaka abizera ngo abagirire nabi, yahuye n’Ubwiza bwa Kirisitu, umucyo uramumurikira yikubita hasi. Kwikubita hasi uhuye n’icyubahiro cya Kirisitu byashoboka rero.

Turebe ariko ikiva mu guhura na Krisitu n’iki? Mbese abahuye na Krisitu bose niko byagenze?

  1. Iyo imyuka mibi ihuye n’Umwuka Wera birashoboka ko habaho gukangarana k’uwuzuye Imyuka mibi. Ingaruka zuwo wari utuwemo na roho mbi, akaba amaze guhura na Kirisitu, n’uko bitaba igikorwa cyo gukomerwa amashyi gusa ahubwo bizana agakiza nkuko byakozwe kuri Pawulo. Ibyo kwitimbagura hasi bidafite icyo bihindura bishobora no gukorwa na ba hypnotisers, ba bandi basinziriza abantu mu gukora za magie.
  1. Uwahuye na Krisitu, akamwubarara imbere amuha icyubahiro, ahabwa ubusobanuro bw’umumaro w’ibimubayeho n’impamvu yabyo, nkuko byagenze kuri Pawulo. Kugwa ugahaguruka ukiri nkuko waguye, iyo n’imikino gusa.
  2. Abo Umwuka Wera yamanukiye mu buryo nk’ubwa Pawulo, imibereho yabo irahinduka. Abaguweho n’imyuka mibi, bakomeza ibyaha byabo, gusa bagashimishwa nizo experiences z’umubiri zidafite impinduka y’umutima.

Abafata gukora k’Umwuka nk’umukino w’umupira w’amaguru, aho buri cyumweru abantu baza kogeza no kureba agashya kari bube, kureba ukuntu abantu bari bugwe, ibyo n’ibikorwa bishimisha kamere, s’iby’Umwuka w’Imana.

Umwuka Wera ashobora kumanukira Iteraniro mu buryo budasanzwe, agatanga ubutumwa, agaha abantu indirimbo z’Umwuka, abantu bagasenga mu buryo budasanzwe, ariko byose bikorwa mu kubahisha Krisitu wazutse si ugushyira hejuru umukozi w’Imana uwo ariwe wese.

Iki ni igice gito cyane tuganiye ku yindi myuka itari Umwuka w’Imana, kandi nirinze gutanga ingero nyishi ngo hatagira utekereza ko ari ukurwanya ibi cyangwa ibi. Ahasigaye uwegera Imana wese yirinde Kandi asabe Umwuka Wera kumuyobora ngo atazagwa mu byadutse bije gukereza abangenzi.

Imana ibahe umugisha

 

Umwigisha:Pastor Jules KAZURA