Igice cya 1 tugisangamo inkuru zo gusuhuka ndetse no kugira ibyago kwa Nawomi ariko zigasozwa n’umumowabukazi Rusi wafashe icyemezo gikomeye mu gihe gikomeye.
Ngo Rusi we amubaho akaramata ntibyoroshye, ntibikunze kubaho aho umuntu yizirika kumunyabibazo ariko Pawulo yasabiye abamuhanye n’abamusigiriye ndetse avuga ijambo rikomeye ati ntibakabibarweho.
Rusi aramusubiza ati: “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, Rusi 1:16.
AMAGAMBO ANE (4) AKOMEYE RUSI YAVUZE
- Aho uzajya niho nzajya (binyibutsa abisiraheli bayoborwaga n’igicu ) ntibyoroshye kuyoborwa dukunda kwiyobora bijyanye n’irari ryacu ariko iyo wemeye ubuyobozi bw’Imana
Ugacyena ukemera
Ukababara ukemera
Ukihangana nyuma yaho uhura n’umucunguzi
Nyuma yo kwihanganira ibikugerageza
Nyuma yo kwihambira Ku Mana ntuyirekure
Nyuma yo kwitwa umusazi
Nutagira ubwenge,
Nkwifurije guhura n’Imana
- Ijambo rya kabiri Rusi yavuze aho “uzarara niho nzarara”.
Kwemera kurara aho umupfakazi azarara ukiri muto uyu Rusi yari yaramaramaje, icyi cyemezo kirakomeye yagombaga kubyara obedi sekuru wa Dawidi.
Ijambo rya 3 ubwoko bwawe nibwo buzaba ubwanjye (ibi ntibyoroshye na gato aho kubwo urukundo umuntu yemera kuva mubyo amasekuruza agasa n’uhinduye identite akitwa undi Bibiliya ibivuga ko cyera tutari ubwoko ariko ubu twahindutse ubwoko bw’Imana.
Imana ishimwe Rusi ava mu by’Abamowabu yita ku migenzo yabo ya cyera. uyu yagombaga guhura ni umucunguzi yarasize ikintu gikomeye kinaniye abagenzi mu minsi ya none.
Nibaza impamvu tudahura n’Imana ngasanga hari ibyo tutasize
Hari ibyo tutemera gusiga,
Haribyo tugitengamatiye,
Haribyo tukikoreye,
Imana idufashe cyane
Ijambo rya 4. Imana yawe niyo izaba Imana yanjye (iki kirakomeye nubwo Rusi mbere yasengaga kemoshi ariko aha arahinduye yizeye uwiteka.
Bene data ntugirengo biroroshye. Hahumbaga umunyamahanga nundi muntu udafite uko yigire abandi nabo bari babizi ryari itegeko.
Yewe uri guhumba ihanganire mu isambu ry’umucunguzi araje akurengere. Iri jambo ryo guhumba ryanyibukije mbega guhumba weeeeeeee, hari igihe wahumbaga ukibiramo n’iwanyu cyangwa n’ibyabandi, hari n’igihe wahumbaga wagira amahirwe ukagwa aho babisize byinshi.
Ariko Rusi arabikoze ibindi byose arabiretse nubwo byasa nkibimugizeho ingaruka ariko kubw’urukundo yemeye kureka aha twigemo gusiga no gushaka igifite umumaro kurusha ibindi
Ubundi busobanuro kuburyo burambuye urabusanga kuri Fbk yacu yitwa Amasezerano