Intambwe zirindwi (7) zikwiriye kuranga Umukristo w’ukuri – NTIGIRUMUJINYA Jean d’Amour
Munyemerere dusome ijambo ry’Imana dusanga mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko 2:1-12.
Muri aya magambo dusomye turaza gukuramo zimwe mu ntambwe zikwiriye kuranga Umukristo w’ukuri cyangwa se umugenzi ujya mu ijuru.
Mbere y’uko twinjira mu bindi, reka tubanze turebe Uyu mwanditsi Mariko. Yohana wahimbwe Mariko ntabwo yari mu ntumwa 12 z’Umwami Yesu, ikizwi neza ni uko yari kumwe n’intumwa Paulo mu rugendo rwe rwa mbere rw’ivugabutumwa (tubisanga mu Ibyakozwe n’intumwa 13:13).
Mariko ni we wa mbere wanditse mu bavugabutumwa bwiza, abandi banditse nyuma bakoresheje ubutumwa bwe uretse imirongo 31 gusa yihariye. Uyu Mariko mu butumwa bwiza bumwitirirwa yibanze ku bitangaza Yesu yakoze kuruta bagenzi be b’abavugabutumwa. Intego nkuru Mariko yari afite mu kwandika kwari ugutangaza inyigisho Yesu yigishije no kumenyekanisha Yesu uwo ari we, imirimo yakoze cyane cyane kwerekana imirimo yakoze kuruta amagambo yigisha.
Haleluya, Imana ishimwe cyane. Twasomye inkuru y’ukuntu irimo Yesu (i Kaperinawumu), ikirema (umurwayi wari ufite ubumuga) abagabo bane, abanditsi (abigishamategeko) ndetse na rubanda (abantu basanzwe). Muri iyi nkuru rero turaza gusangamo intambwe zirindwi zikwiye kuranga Umukristo. Ari zo: Urukundo, Kwihangana, Ubumwe, Kwizera, kugira ibyiringiro, kuvumbura ndetse no gutangira neza ukanarangiza neza.
Iyi nkuru iratubwira uburyo Yesu yari arimo kwigisha i Kaperinawumu mu mujyi abantu bagaturuka mu nsisiro zitandukanye (imihanda yose) Galileya, Yudaya ndetse n’ab’i Yerusalemu. Byahise bimenyekana ko ari aho ngaho, Bibiliya ivuga ko yari mu nzu abantu barahateranira kugira ngo bumve ijambo ry’Imana yigishaga, kubera ubwinshi bwabo baruzura inzu ibabana ntoya bigera ubwo barenga umuryango bicara no hanze ariko bafite intego yo kumva ijambo ry’Imana.
Nk’uko twabisomye haje guhinguka abagabo bane bari bahetse ingobyi irimo umugaye ariko bahageze basanga haruzuye babura aho banyura kandi bari bafite intego yo kugera aho Yesu ari.
Aba bagabo bane ku ikubitiro barebye uburyo uyu murwayi yari ameze baraganira. Batekereza icyakorwa ngo umuntu agire ubuzima bwiza (butarimo kumugara) bamugirira impuhwe baravugana bumva ko bakwiye kumugeza kwa Muganga ari we Yesu. Bahuje umutima bumva ibintu kimwe, ntihagira uwitandukanya n’abandi ahubwo bashyira hamwe, baravugana bati dushake ingobyi tumuheke barabikora ntihagira uwinuba. Bagize kwizera, bumva ko hari ibitagaragara bigomba kugaragara (bumvise ko uko byagenda kose Yesu akiza barabyizera) barangije bagira ibyiringiro by’uko Yesu ashobora gukiza umurwayi bashingiye ku makuru meza bumvaga cyangwa bari bazi kuri Yesu.
Ntibinubiye imvune ziri mu guheka ingobyi, bakoranye umwete bagera aho Yesu yigishirizaga. Baarahageze basanga huzuye babura aho banyura ariko kubwo kwizera bavumbura ko hari indi nzira ishoboka bashobora kugera kuri Yesu, Imana ishimwe cyane. Bafashe umwanzuro wo kurira bagasambura inzu kugira ngo babone inzira yo kugeza umurwayi kuri Yesu. Bibiliya ntagatifu yo ivuga ko basenye igisenge cy’amategura.
Mu by’ukuri bagize kwihangana baravunika. Kurira, gusambura nubwo bandujwe n’amategura ibyo byose ntibabyitaho bagira kwihangana kugira ngo bagere ku ntego yabo. Muri byose bakoze bagira ngo umugambi batangiranye wo kubona umurwayi akize bawugereho muri make ntibacogoye ahubwo bakoze ibishoboka byose.
Umurwayi ageze ku muganga (Yesu) yabanje kukira ibyaha bye ahita akira n’indwara ye isanzwe. Abenshi bakunda kwibaza impamvu Yesu yavuze ngo ibyaha bye arabibabariwe, ariko icyo Abakristo dukwiye kumenya ni uko iyo umuntu ari mu kigeragezo cyangwa ikibazo runaka atabura gucumura.
Urugero: Birashoboka ko hari abo yasabaga ntibagire icyo bamumarira akaba yabibazaho mu mutima, nubwo yaba ntawe yabwiye ngo uranyimye ariko Yesu akimubona yamusomyemo ibye byose. Intego ya Yesu aza mu isi ni ugukiza abantu ibyaha byabo kubw’ubugingo ibindi bitangaza bikaza nyuma ari na yo mpamvu dukwiye kumenya ko mbere y’uko Yesu akora icyatumye ujya kumureba abanza gukora icyamuzanye mu isi (kugukiza ibyaha) hanyuma akabona gukora icyakujyanye kumureba.
Abanditsi (abigishamateko) abo twakwita kuri ubu ab’imbere mu itorero babonye ibibaye bibaza byinshi mu mitima baratungurwa bivuze ko ibyo Yesu yakoraga batari bakabyiyumvisha, ariho dukwiye gukura isomo ry’uko nkatwe abizera dukwiriye kumenya imirimo n’ibitangaza bikorekera mu nzu y’Imana kubwa Yesu. Abaremerewe n’ibyaha birakira kandi n’ibyifuzo byo mu buzima busanzwe birasubizwa.
Mu gusoza rero, nk’Abakristo birakwiye ko turangwa na ziriya ntambwe uko ari zirindwi nubwo hari n’izindi nyinshi zitandukanye ariko ni izi twavuze haruguru ntizikwiye kuburamo.
Birakwiye ko mugenzi wacu ufite ikibazo runakwa tudakwiriye kumutererana twakora ibishoboka byose urukundo rukaturanga tukamufasha uko dushoboye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, n’aho byaba bigoye tukagira kwihangana, ubumwe bukaba muri twe (Ubumwe bw’abakristo ni bwo bukomeza itorero), kwizera no kwiringira Imana, kudacika intege niba hamwe byanze ngo twumve ko nta bundi buryo buboneye bushoboka kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti, tugahora duharanira ko niba twaratangiye neza uru rugendo rw’agakiza tugomba gukomeza kurwana kigabo mpaka turusoje tugasingira ingororano. Buri wese abigire intego kandi Imana idushoboze, ndasaba Imana ngo umuntu wese wazanye icyifuzo mu nzu y’Imana irari y’umutima we ribe iryo guhazwa n’Imana. Yesu abahe umugisha mwinshi.
Byateguwe na mwene so Jean d’Amour Ntigirumujinya.