Intego:Amakuba n’ibyago kuri twe ni byinshi,ariko humura Uwiteka arahatubereye – Ev. Ndayisenga Esron

Intego:Amakuba n’ibyago kuri twe ni byinshi,ariko humura Uwiteka arahatubereye /Ev Ndayisenga Esron

Yohana 16:33
“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

2 Kor 4:7-9
[7]Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.

[8]Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,

[9]turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.

Nshuti,amakuba n’ibyago biriho kuri twe sinabirondora:imiruho n’imihangayiko,ubuhemu,inzangano,ubushomeri,kurenganywa.Bya bindi byadusohoyeho,urukundo rwarakonje,mu miryango,mu basenganaga,….Nimuhumure Uwiteka arahari ngo adutsindire.

Ndabakunda
Mugire uwa gatanu mwiza

Ev. Esron Ndayisenga