Intwaro zawe ukwiye kuzongerera amaboko – Umuhire Sandrine
Turifashisha ibyanditse byera dusanga muri:
- Samweli13:19-22
- Luka 11:21-22
- Abefeso6:12-13
Tugiye kurebera hamwe impamvu
Ukwiye kongerera amaboko intwaro z’intambara zawe
cyangwa se ni ryari zikwiye kongererwa amaboko?
Abafilisitiya bakunze kujya barwana n’abisilaheli rimwe bakabanesha. ubundi bakaneshwa rimwe bakora inama biherereye ( Abafilisitiya) basanga kudatsindwa kw’abisilaheli bifitanye isano n’Intwaro barwanisha kandi ubushobozi bwazo nabwo basanga buhishwe mu Mucuzi wabo nigihe bamara batyaza
1.Si ubwinshi bw’Ingabo bajyana kurugamba
2. Si ubuhanga Mu kurwana
Ibanga basanze rihishe mu macumu n’inkota byabo byahoranaga ubugi.
Babona ikizabacogoza bakaneshwa rwose aruko babanyaga ibi bintu bibiri by’ingenzi:
1.UMUCUZI
2. Amatyazo ndetse
3. babashyiriro n’ibwiriza rivuga ko bitemewe kwityariza inkota n’icumu babashyiriraho ibindi byo gutyazwa.
Byabaviriyemo gukena ibirwanisho nyabyo Kuburyo bukomeye, ku munsi w’urugamba Nibwo bamenye icyo Abafilisitiya ba bakoze bisanga bagiye kurwana nta birwanisho bafite byongeyeho ku munsi w’intambara zabo Imana iturengere cyane.
Satani Arabizi ko kwiba umunyamaboko bitoroha ,Keretse abanje kumuboha niko yagiriye abisiraheli abasigira amatyazo no gutyaza ho ibidashobora kubarengera ku munsi w’intambara zaboneka ‘ababisha babo
Yarabizi ko gutsindwa kwa abisilaheli Guhishwe mukubanyaga amatyazo, Umucuzi, Abanyaga (amasengesho) gusenga biyirije ubusa, abanyaga imirimo myiza, abanyaga (intwaro z’umwuka (kwizera, kwirinda, Gukiranuka, (Abefeso 6:15), arabanyaga Urukundo rwa mbere, abanyaga imbuto z’umwuka Wera
Abanyaga igicaniro
Abasigira ibisa no gutyaza ariko bitari ugutyaza nyakuri barashirirwa neza, Ariko Nubwo bimeze bityo ntabapfiragushira.
Turashima Imana kubwa Yonatani na Sawuli haricyo bari bibitseho mugihe cyabo intwaro bo bari bazifite Kandi zityaye. Twabagereranwa n’abakobwa batanu babanyabwenge (Matayo25:4). Nkwifurije kuba nkabo mugihe cyawe.
Reka turebe hamwe impavu 3 ukwiriye kongera amaboko intwaro zawe urwanisha:
1. Nuko intwaro zose zidahagije mu rugamba rw’Umwuka umwanzi azigusuzugurana, bityo ukwiriye intwaro irenze Imwe.
2. Umwanzi turwana nawe ni umunyamabako, bityo ukwiriye intwaro ziruta ize.
3. Umwanzi uduhiga ni rwiziringa ntava kwizima akubura none akagutega ejo. Dukwiye guhorana intwaro zityaye.
4. Imana ibahe umugisha ndashoje muri iyi minsi uri kurwanisha intwaro zimeze gute?
5. Aho ntiwanyazwe ntubimenye(amatyazo)?
6. Aho ntizagimbye zikaba zitagifite ubugi ntubimenye?
7. Aho ntiwaba uri kurwanisha intwaro zidakwiranye N’urugamba cg ababisha urukurwana nabo? Uherukana ryari n’umucuzi (Kristo )?
Imana iduhane Umugisha
Ibanga ryo guhorana intsinzi Rihishe Mu gihe umara Utyaza intwaro zawe.
Ev. Umuhire Sandrine