III.DANIYELI ABWIRA UMWAMI INZOZI YAROSE N’UBUSOBANURO BWAZO.
Daniyeli ageze imbere y’umwami Nebukadinezari yamubajije ibibazo bibiri (2) bikomeye:
- Mbega urambwira ibyo neretswe?
- Urambwira n’icyo izo nzozi zisobanura?
Dan.2:26.
Ibi bibazo byombi Daniyeli abyumvise,yaciye bugufi,agaragaza icyubahiro cy’Imana ihishura ibihishwe;ariko we ubwe n’abanyabwenge bandi b’i Babuloni,n’abapfumu,n’abakonikoni bose ntibabishobora.Daniyeli ati ariko mu ijuru hari Imana ihishura ibihishwe abantu batashobora kumenya.
“Daniyeli asubiza Umwami ati: Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga,ntabanyabwenge. ntabanyabwenge babasha kubimenyesha umwami,cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi. 👆Ariko mu ijuru hari Imana ihishura ibihishwe,kandi niyo yeretse umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza ……” Dan.2:27-28.
Usomye neza Dan.2:31-35 Tubona ko Daniyeli yabwiye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni inzozi yeretswe. Dan.2:36-45 Daniyeli yasobanuriye umwami Nebukadinezari inzozi yarose;kandi amuha ubusobanuro ijambo ku rindi.
Umwifato wa Nebukadinezari amaze kubwirwa izo nzozi n’ubusobanuro bwazo.
“Nuko umwami Nebukadinezari aherako yikubita hasi yubamye aramya Daniyeli,ategeka ko bamutambira ibitambo bakamwonsereza imibavu. Nebukadinezari yamenye Imana ya Daniyeli ko ariyo Mana isumba ibigirwamana by’i Babuloni.
“Nuko umwami abwira Daniyeli ati: Ni ukuri Imana yanyu niyo Mana nyamana,n’umwami w’abami kandi niyo ihishura ibihishwe,kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.Dan.2:47”.
Nk’uko twabivuze haruguru,koko burya Imana iteza ikibazo ishaka gukemura ikindi, kuko burya nta kintu Imana ikorera guhomba.
Izi nzozi za Nebukadinezari zananiye abanyabwenge bose b’i babuloni n’Abakonikoni b’aho; ariko zikaza gusobanurwa na Daniyeli,abanje gusenga Imana arikumwe na bagenzi be Saduraka, Meshake na Abedenego; Imana igahishurira Daniyeli izo nzozi n’ubusobanuro bwazo; Daniyeli amaze kuzisobanurira umwami yaciye bugufi ndetse ahamya Imana ya Daniyeli na bagenzi be ko ariyo Mana nyamana bityo Imana yacu ihabwa icyubahiro.
Nebukadinezari kandi anamenya ko Imana ari umwami w’abami,mbese ko ariyo iri hejuru y’abakomeye bose.
Imana ishimwe!
Nebukadinezari arakomeza akiri mur’uwo mwuka. Soma Dan.2:48
“Nuko umwami aherako akuza Daniyeli,amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni, no kuba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni”
Usesenguye neza aya magambo, urabona ko umwami Nebukadinezari yakoreye Daniyeli ibintu bine (4) bitunguranye nta n’inama akoresheje,ntawe agishije inama wundi:
- Umwami akuza Daniyeli
- Amugororera ingororano nyinshi zikomeye
- Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni
- Amugira umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i BabuloniBirashoboka ko Daniyeli yari afite isezerano ryo kuzaba mukuru muri iki gihugu cy’i Babuloni,ariko akibaza aho byanyura ntahashyikire
Bityo Imana iteza ikibazo cy’inzozi za Nebukadinezari ishaka gukemura icyo kibazo cyo gusohorezwa amasezerano kwa Daniyeli.
Umuntu yatekereza ko Daniyeli yatunguwe nibi bintu byose biziye rimwe kandi ikigaragara n’uko byamutunguye.
Burya koko ibyo Imana yakubwiye bishobora gutinda ariko byaza bikazira rimwe ndetse hakaza n’ibirenze ibyo wari utegereje;kandi nanone bikanyura mu nzira zigutunguye utatekerezaga.
Burya koko Imana ishobora guteza ikibazo ishaka gukemura ikindi cyangwa ibindi.
Daniyeli ntabwo yibagiwe bagenzi be basenganye nabo yabasabiye imyanya y’ubuyobozi kandi arabyemererwa kuko Imana yari yamuhaye ijambo.
Dan.2:49.
UMUSOZO
Daniyeli tumwigiraho byinshi:
Yari yarizeye Imana iri muri we imbere mu mutima bagendana aho yaba ari hose.
Mu gihe bene wabo b’Abayuda bageze i Babuloni ari abanyagano bamwe muri bo bibagiwe Imana yabo bapfukamira ibigirwamana,ariko Daniyeli na bagenzi be Saduraka,Meshaki na Abedenego banamba ku Mana yabo,nayo ibakorera ibitangaza.
Daniyeli yakundaga gusenga,ndetse akizera Imana ko yumva gusenga kwe,ndetse akizera ko izanasohoza amasezerano yamusezeranije ari aye ku giti cye ndetse n’aya rusange.
Nk’uko twabisomye muri Dan.2:49; Daniyeli ntabwo yageze mu bisubizo ngo yibagirwe bagenzi be basenganye,kandi abasabira imirimo azi ko bazashobora. Gereranya Yosuwa 14:6 “……Kalebu mwene Yefune umukenazi aramubaza ati: Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe,akakibwira Mose umuntu w’Imana turi i Kadeshi y’i Barumeya…..”
“Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye”.
Yosuwa 14:13.
“Imana y’amahoro ibeze rwose,kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri birarindwe bitazabaho umugayo ubwo umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara n’iyo kwizerwa no kubikora izabikora”. 1Abatesal.5:23-24.
Fata umugambi mwiza nka Daniyeli.
“Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyo kurya by’umwami cyangwa umusa wa vinoyanywaga”*.Dan.1:8
UMWUKA WERA ABASOBANURIRE!
AMEN
Umwigisha: Rev. Rurangirwa Emmanuel