Iriyerekana kuko ikura ibishoboka mu bidashoboka – Ev. Ndayisenga Esron

Imana itareba nk’abantu,iriyerekana kuko ikura ibishoboka mu bidashoboka – Ev. Ndayisenga Esron

1 Sam 16:11-13
[11]Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?”Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.”Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.”

[12]Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.”

[13]Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.

1 Sam 17:37,45,49
[37]Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.”Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”

[45]Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.

[49]Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.

Bene data nshuti,Imana ntireba nk’abantu bo bareba inyuma ku bifatika,ariko kwizera kurenga ibyo.

Mu kwizera ndagusabira ko iyi tariki yagukorera ibyananiranye,ibyo ubona wamaze gushyiraho akadomo,warategereje ukarambirwa.

Imana yagukorera ubukwe ititaye ku myaka ufite n’aho uvuka n’uko uri.

Imana yagukiza indwara ititaye ku gihe gishize urwaye n’aho wivurije.Uko Dawidi yanesheje Goliath wari wigize akari aha kajyahe Imana ibe ari ko ikwiyerela icecekeshe amagambo y’abaguhanze amaso ngo barebe uko bikugendekera kandi ikureho ibicantege nk’ibya bakuru ba Dawidi ku rugamba.

Imana yaguha urubyaro ititaye ku gihe umaze,yagukura mu bukode,yakwagura muri business,yagutsindira Goliath wawe,yaguha Perimi,yakuburanira urubanza rwananiranye,yaguha ibyangombwa wabuze…..

Imana igusure kandi ikugirire neza.
Amen

Ev. Ndayisenga Esron