Isezerano ryayo rihora rivuguruye, iracyakurinze
2 Kor 1:10
[10]Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,
Kuv 33:14,19
[14]Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”
[19]Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”
Dawidi agira atya arandika ati Uwiteka ni we mwungeri wanjye, umuntu yabasha kuntwara iki?
Nshuti komera, komeza ugirire Imana ikizere n’ibisigaye izabikora. Turayiringiye.
Nkwifurije umunsi mwiza
Ev. Esron Ndaayisenga