Ishema ryo kuba mu muryango w’Imana/Bishop Dr. Fidele Masengo

Mu buhanuzi bwa Malaki Imana yari yarasezeranije Isiraheri ivuka ry’umuhanuzi Eliya uzongera gusanganya imitima y’abana n’iya ba se, bivuga ko yagombaga kongera kurema

Umuryango. Iri ni iyerekwa ry’uburyo Imana yifuzaga kubaka umuryango nk’uko byari mu bitekerezo byayo kuri Isirayeri. Kuko aho umuryango uri umugisha urahaba. Na none aho umuryango utari umugisha wose nta gaciro ugira.

Nyuma y’ubuhanuzi bwa Malaki, Isezerano rishya ritangira ryerekana umuryango mushya, ariwo muryango w’ ijuru ariwo ugizwe n’Imana Data n’umwana wayo Yesu Kristo (Yohana 3:16-17).

Ikinejeje kurushaho nuko uwo ariwe wese wemeye uwo mwana akizera izina rye nawe ahabwa ubushobozi ndetse uburenganzira bwo kuba umwana w’Imana (Yohana 1:12-13).Ni ukuvuga ko uwo nawe aba umwe muri uwo muryango w’ijuru utarabyawe n’ubushake bw’umugabo n’umugore ahubwo wabyawe n’Imana.

Yohana yasobonuye cyane ku buryo turi abana b’Imana (1 Yohana 3:1-3; 5:1-4), abana mu muryango.

Itorero nyaryo ni umuryango. Ryubatse mu buryo busa n’umuryango wubakitse. Muri buri muryango haba ababyeyi, haba abana, haba abavandimwe.

Muri buri muryango buri wese agira uburenganzira n’inshigano. Hatangirwa inyigisho, uburere…discipline. Ikibabaje n’uko benshi batagikunda gucyahwa…kurerwa…kumvira…ahubwo bashaka kuba mu Itorero nk’ibyigenge! Wamubwira ikosa akaba asohotse mu itorero! Ibi bigaragara cyane ku bantu bafite impano runaka!

Ndashima Imana ko hari abanyetorero bumva umumaro wo kuba umuryango mu Itorero.

Icyampa ukisanga mu muryango ubamo.

Fidèle Masengo,

Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr