• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 21 Mata 2018: ITANGIRIRO 1

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
21/04/2018
muri DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI
0
0
Italiki 03 Mata 2018: ABAREWI 8-10
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
200

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.
2.
Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.
3.
Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho.
4.
Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n’umwijima.
5.
Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6.
Imana iravuga iti “Habeho isanzure hagati y’amazi, rigabanye amazi n’andi mazi.”
7.
Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi y’isanzure n’ayo hejuru yaryo, biba bityo.
8.
Imana yita iryo sanzure Ijuru. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.
9.
Imana iravuga iti “Amazi yo munsi y’ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke.” Biba bityo.
10.
Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry’amazi iryita Inyanja. Imana ibona ko ari byiza.
11.
Imana iravuga iti “Ubutaka bumeze ubwatsi n’ibimera byose byerere imbuto ku butaka, n’ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo.” Biba bityo.
12.
Ubutaka bumeza ubwatsi, ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo, n’ibiti byera imbuto zirimo utubuto twabyo, zikwiriye amoko yabyo. Imana ibona ko ari byiza.
13.
Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
14.
Imana iravuga iti “Mu isanzure ry’ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n’ijoro, bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n’iminsi n’imyaka,
15.
bibereho kuvira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bivire isi.” Biba bityo.
16.
Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa, n’igito cyo gutegeka ijoro, irema n’inyenyeri.
17.
Imana ibishyirira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bivire isi,
18.
kandi bitegeke amanywa n’ijoro, bitandukanye umucyo n’umwijima, Imana ibona ko ari byiza.
19.
Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kane.
20.
Imana iravuga iti “Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni n’ibisiga biguruke mu isanzure ry’ijuru.”
21.
Imana irema ibifi binini byo mu nyanja, n’ibintu byose byigenza bifite ubugingo, amazi biyuzuramo nk’uko amoko yabyo ari. Irema n’inyoni n’ibisiga byose nk’uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
22.
Imana ibiha umugisha, iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure amazi yo mu nyanja, inyoni n’ibisiga byororoke mu isi.”
23.
Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
24.
Imana iravuga iti “Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n’ibikururuka, nk’uko amoko yabyo ari, n’inyamaswa zo mu isi, nk’uko amoko yazo ari.” Biba bityo.
25.
Imana irema inyamaswa zo mu isi nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo nk’uko amoko yayo ari, n’ibintu byose bikururuka hasi nk’uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
26.
Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
27.
Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.
28.
Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”
29.
Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.
30.
Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo.
31.
Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.

Ibiherukaa

Kongera kubakwa n'Imana/Bruce Kayitare

Ibikurikira

Inkuta 3 mu rugendo rw’ubuzima

inyigisho

Ibiganza Bisenga by’Umukristo uri Ku mavi. Igice cya 1
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Ibiganza Bisenga by’Umukristo uri Ku mavi. Igice cya 1

02/09/2019
Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza?
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza?

03/10/2018
Ahabanza
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 22 NZERI 2018: KUBARA 22:1-26

22/09/2018
Ahabanza
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 21 NZERI 2018: KUBARA 21

21/09/2018
Soma Bibiliya umunsi ku wundi: Itangiriro 16-18
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 20 NZERI: KUBARA 20

20/09/2018
Italiki 03 Mata 2018: ABAREWI 8-10
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 19 NZELI 2018: KUBARA 19

19/09/2018
Ibikurikira
Inkuta 3 mu rugendo rw’ubuzima

Inkuta 3 mu rugendo rw’ubuzima

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.