Italiki 22 Kamena 2018: KUVA 9:19-10:11

19.
Nuko none tuma ucyuze amatungo yawe n’ibyo ufite mu gasozi byose, umuntu wese n’itungo ryose ruzasanga mu gasozi kidatashye, urubura ruzakigwaho gipfe.’ ”
20.
Uwubashye ijambo ry’Uwiteka wo mu bagaragu ba Farawo, ahungishiriza abagaragu be n’amatungo ye mu mazu no mu biraro,
21.
utitaye ku ijambo ry’Uwiteka arekera abagaragu be n’amatungo ye mu gasozi.
22.
Uwiteka abwira Mose ati “Tunga ukuboko kwawe mu ijuru urubura rugwe mu gihugu cya Egiputa cyose, ku bantu no ku matungo no ku nyamaswa, no ku byatsi byo mu gasozi byose no ku myaka yo mu mirima yose mu gihugu cya Egiputa cyose.”
23.
Mose atunga inkoni ye mu ijuru, Uwiteka akubitisha inkuba, avuba urubura, umuriro ugwa hasi. Uwiteka avubira igihugu cya Egiputa urubura.
24.
Nuko hagwa urubura n’umuriro uvanze na rwo, by’icyago gikomeye bitigeze kuba mu gihugu cya Egiputa cyose uhereye aho hatwariwe.
25.
Urwo rubura rwica icyari mu gasozi cyose mu gihugu cya Egiputa cyose, abantu n’amatungo n’inyamaswa, rwica n’ibyatsi byo mu gasozi byose n’imyaka yo mu mirima yose, ruvuna ibiti byo mu gasozi byose.
26.
Mu gihugu cy’i Gosheni aho Abisirayeli bari bari, ni ho rutaguye honyine.
27.
Farawo atumira Mose na Aroni arababwira ati “Ubu bwo nkoze icyaha. Uwiteka arakiranuka, jye n’abantu banjye turatsinzwe.
28.
Munsabire Uwiteka kuko uku guhinda gukomeye k’urubura bimpagije, nanjye ndabareka mugende mwe kuguma ino.”
29.
Mose aramubwira ati “Nimara kuva mu rurembo ndaramburira Uwiteka amaboko guhinda gushire, kandi ntihari bwongere kugwa urubura kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we nyir’isi.
30.
Ariko wowe n’abagaragu bawe, nzi yuko muri bube mutarubaha Uwiteka Imana.”
31.
Imigwegwe na sayiri birapfa kuko sayiri zari zeze, n’imigwegwe yari irabije.
32.
Ariko ingano na kusemeti ntibyapfa, kuko byari bitaramera.
33.
Mose ava mu rurembo imbere ya Farawo aramburira Uwiteka amaboko, guhinda kw’inkuba n’urubura birashira, imvura ntiyongera kugwa mu isi.
34.
Maze Farawo abonye imvura n’urubura n’inkuba zihinda bishize, arushaho gukora icyaha, yinangira umutima we n’abagaragu be.
35.
Umutima wa Farawo uranangira ntiyareka Abisirayeli bagenda, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.

 

1.

Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriye umutima we n’iy’abagaragu be kugira ngo nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo,
2.
no kugira ngo uzabwire umwana wawe n’umwuzukuru wawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n’ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.”
3.
Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y’Abaheburayo iravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.
4.
Niwanga kurekura ubwoko bwanjye, dore ejo nzaterereza inzige ku rugabano rwawe,
5.
zizimagize ubutaka umuntu ye kubasha kububona. Zizarya ibyo mwashigaje bitishwe na rwa rubura, zirye igiti cyose mwamejeje mu gasozi.
6.
Amazu yanyu zizayuzura, zuzure n’ay’abagaragu bawe n’ay’Abanyegiputa bose, izo ba so na ba sogokuru batigeze kubona uhereye igihe babereyeho ukageza none.’ ” Arahindukira ava imbere ya Farawo.
7.
Abagaragu ba Farawo baramubaza bati “Uriya mugabo azageza he kutubera umutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?”
8.
Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?”
9.
Mose aramusubiza ati “Tuzajyana n’abakiri bato n’abashaje, abahungu bacu n’abakobwa bacu, tujyane n’imikumbi yacu n’amashyo yacu, kuko dukwiriye kuziriririza Uwiteka umunsi mukuru.”
10.
Arababwira ati “Uko nabifuriza ko Uwiteka abana namwe, ni ko nabareka mukagenda mujyanye abana banyu bato. Mwirinde kuko ibyo mugambiriye ari bibi.
11.
Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.” Birukanwa mu maso ya Farawo.