IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE
Gutegeka kwa kabiri 34:8
Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashira.
Nsoma kino cyanditswe, nahise ntekereza ukuntu ibintu hafi ya byose bicuruzwa bigira Igihe bitarenza (expiration date). Umwuka anyibutsa ukuntu n’ibibazo duhura nabyo bidahoraho. Byahise binyibutsa icyisho nigishaka USA mu myaka yashize cyitwa ngo “Discerning life seasons” Cg kumenya ibihe mu buzima.
Buri kintu kigira igihe cyaco. Buri kibazo kigira igihe cyagenewe. Ibibazo natekerezaga ko ari ibyo binkomereye mu buzima ubu byabaye amateka. Abantu natekerezaga ko bangoye ubu bameze nk’abandi bose basanzwe.
Ibyo natinyaga mu bihe byashize ntabwo nkibitinya none. Ukuri buri wese afite n’uko ibyamuteraga ubwoba bimwe byavuyeho n’ubwo hari ibigikomeza Cg byiyongereye.
Abanyisiraheli bigeze kuba mu bihe by’amarira. Ubuzima butarimo Mose bwari buteye ubwoba kuko Mose niwe wari uzi icyerekezo; bwari bubi kuko Mose niwe wari uzi ibanga ryabo ryo kubona ibiryo (Manu) ndetse n’amazi (Mu rutare). Umunsi Mose apfa, ubwoko bwose bwacuze umuborogo, ibibazo biba ibibazo, amarira aba amarira.
Bamaze iminsi mirongo 30 barira, birabuye. Ariko igihe cyarageze kuririra Mose birahagarara kd ubuzima burakomeza.
N’iki kikuriza none?
Menya Neza ko buri kibazo kigira iherezo ryaco.
Salomo ati “ Hari Igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka” (Umub. 3:4).
Imana nsenga ihindure ibyo bihe urimo, iguhoze amarira.
Prof. Dr. Fidèle MASENGO, the CityLight Foursquare Gospel Church