1 Abami 18:43
Abwira umugaragu we ati”Zamuka witegereze ku nyanja.” Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati”Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi.
Nyuma yo kumva ubuhamya bw’umudamu witwa Sara Mutesi, nongeye kwibuka Ijambo Imana yampaye ryo gutegereza Isezerano ryayo.
Hari igihe umuntu ashakisha ibimenyetso byo gusohora kw’amasezerano Imana yamuhaye akabibura. Ibi ntibivuga ariko ko atazasohora. Imana yasohoreye Aburahamu, Mose, Dawidi, n’abandi benshi Amasezerano iracyari ya yindi!
N’ubwo utabona ibicu, IJURU ribitse imvura y’umugisha. Igihe ni kigera uzabirebesha amaso. Igikoni cy’Imana ntikigaragaza umwotsi. Eliya yigeze kurya inyama byatetswe ku makara atabonye umwotsi w’umuriro zatekeweho.
N’ubwo utabona igicu, n’ubwo utabona umwotsi, tegereza.
Umunsi mwiza.
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church of Rwanda