Turasoma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana,ibice 4;7-30.
Iyi nkuru y,umusamaliyakazi asanga Yesu ku iriba rya Yakobo ,yanditswe na Yohana intumwa ya Yesu ,abanditsi n,abashakashatsi benshi bagaragaza yuko ubutumwa bwiza bwa Yohana bwanditswe nawe ubwe ,uyu Yohana kandi ngo akaba ari nawe mwene Zebedayo,uvukana na Yakobo ,akaba yari n,intumwa Yesu yakundaga.
Iyo uhuye na Yesu by,ukuri,ari Yesu mwihuriye,ukamugira uwa mbere mu mibereho yawe yose utamwitiranije n,abandi bantu bamwiyitirira ,cg ibindi bintu bimwitirirwa,uko Yesu agusanze si ko agusiga.
Iyo dusomye tubona ko Yesu ngo yarimo ava i Yudaya ashaka gusubira i Galilaya ,ngo maze yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samaliya ,Imana ishimwe,Yesu azi neza aho yagusanga ,kandi nanone aratuzi neza nk’uko ijambo ritubwira mu buhanuzi bwa Yeremiya igice cya 1;4 a,ngo Imana yatumenye itaraturema mu nda za ba mama.
Uyu musamaliyakazi yari agiye kuvoma mu masaha ya saa sita ,yahuye na Yesu arushye aremerewe cyane,ariko ageze aho Yesu ari aruhuka,imitwaro yari afite yose .
Nkuko tubibona hano muri uru rwandiko rwa Yohana ibice bine umuntu abisesenguye neza,nuko ahita abona ko Yesu yari azi neza ko ari buhure na we,akamuruhura ,Kuko Yesu ahantu yageze cyangwa se agiye nuko ajya amenya icyo ari buhakore nk’uko tubisoma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 6;6.
Nuko tubona ko Yesu azi byose kdi akamenya byose, kuko ngo nubwo yari muri ubu bukwe bw,i Kana nk,umutumirwa ariko nuko yari azi neza icyo ari bubukoremo,azi neza ko ari bubatabare akabaha indi vino iryoshye igihe vino iribube ibashiranye .
Uyu musamaliya yaje kuvoma amazi akaba yari aruhijwe n,ubusambanyi,Yesu aramuruhura,nk’uko tubibona ku murongo wa 17 w,igice cya kane,nuko yari amaze kubana n,abagabo benshi,akaba yari ageze ku mugabo wa 5,ariko kubera ko Yesu azi byose yahise amenya ko bari buhure na we akamuha agakiza kdi akamuruhura
Hari ibintu nka bine by,ingenzi bijya bimenyesha umuntu ko yahuye na Yesu kandi ko uko agusanze atariko agusiga;
1.Iyo uhuye na Yesu uri mu byaha abigukuramo.
Urugero;Uyu musamaliyakazi yahise abivamo Yesu amuha agakiza.
2.Iyo umuntu ahuye na Yesu ari mubyaha abyimenyaho kandi akabyatura akabireka.
Urugero rwa Yesaya 6;5.Yesaya yaravuze ati mbonye ishyano kuko ndi umunyaminwa yanduye,maze lmana irabimukiza.
3.Iyo umuntu ahuye na Yesu neza ahita amenya gukorera Imana.
Luka 1;8 ;
Urugero;Zakayo yahise amenya ko n,abakene bakwiye gufashwa mubyo atunze.
4,Iyo umuntu ahuye na Yesu neza ahita aba umuhamya w,ibyo Imana yakoze muri we.
Yohana 4;28,
Urugero;umusamaliyakazi yahise asiga ikibindi cye ajya mu mudugudu kubwira abantu ati nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose ,kuko yari yamaze kwatura no gukira yahise atangira gukorera Imana.
Nsoza ngagira ngo mbabwire ko Yesu Kristo uko yari ari kera n’uyu munsi ariko ari kandi ariko azahora ,aracyatanga agakiza,aracyakiza ibyaha ndetse n’intimba
Yesu uko yahaye uyu musamaliyakazi agakiza akamukiza ibyaha ,ni ko n,umuntu wese yamuruhura ubishaka,kuko Yesu ni we wenyine tuboneramo agakiza,kuko ari nta rindi zina twahawe mu isi ndetse no mu ijuru,kandi guhura na Yesu bigira umumaro mu buzima bwa none ndetse n,ubuzaza.Mbifurije guhura na Yesu .
Umwigisha: Bwenge Brigitte