“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

A. Ivuka rya Mose (Kuva: 2) .aha tubona Môse avuka cyari igihe kidasanzwe yasanze Bene wabo ba Baheburayo barimo bakorerwa iyica rubozo n, umwami wa Egiputa.

Mose biba ngombwa ko nyina étonne kumubyara amuhisha mu rufunzo.
Ariko kubw, Umugambi w, Imana aza kurerwa n, umukobwa w, umwanzi wa Baheburayo Farawo Umwami wa Egiputa.

Mose akurira ibwami atozwa iby, ubwami nkuwari kuzasimbura Farawo ariko igihe cyarageze bavarois ko ari Umuheburayo Farawo ashaka kumwica arahunga agenda atazi iyo ajya.

B. Mose mu butayu: Mose akomeza kugenda atazi iyo ajya nta nicyo afite yitwaje ngo uretse inkoni gusa.
Agera ahantu ahasanga abakobwa buhira amatungo ya Se abafasha kuyuhura. Batashye batekerereza ise ko bahuye n, umuntu mwiza akabuhirira amatungo yabo. Ise arababwirs ngo bagende bamuzane iwe.

Mose aba aho aba umushumba wa Yetiro aza nokumushyingira umukobwa nous.
Ayii Mana ntagisuzuguriro nko kuba umushumba noneho ukaba umushumba kwa Sobukwe. Aha Mose yari akomeje amasomo akomeye.

Yaje kugera igihe Uwiteka amubonekera aragiye aramweza arangije aramubaza ngo ufite iki ati mfite inkoni (mfite ubutware kuko inkoni isobanura ubutware)
Mose yakomeje icyo yahawe nawe komeza icyo wahawe wigisuzugura igihe nikigera kizakugeza ahakomeye ukore iby, ubutwari.
Iyo nkoni Imana niyo yakoresheje imutuma kwa Farawo muri Egiputa  kugirango Farawo yemere kurekura ubwoko bw, Imana.

C. Mose n, ubwoko bwa iSirayeli ku nyanja itukura -mu butayu)

Aha Mose yari étonne kurwana intambara ikomeye afashijwe n, Uwiteka yo gukura ubwoko bwa iSirayeli mu maboko ya Farawo ageze mu butayu naho ahahurira n, intambara y, inzara n, inyota abantu bamwitotombera, abantu biremera ibigirwamana.

Mose akomeza urugamba aza no gupfa ashyingurwa hakurya ya Yorodani atageze iKanani mu gihugu cya Masezerano.

Ariko nubwo atagezeyo tubona Mose yarize amashuri homme akomeye y, ibigeragezo ndetse na mashuri asanzwe.

Anyura imbere ya Barimu bakomeye nka Farawo ariko Mose yabaye umuntu ukomeye kuko uyu munsi iyo tuvuze Abisiraye Mose yavanye muri Egiputa ntitwakwirengagiza ko arimo hari igisekuruza cya Yesu Kiristo.

Rero rwose nasoza nkubwira ngo nubwo amasomo n, ibigeragezo bibaye birebire komeza icyo wahawe wicika integer nicyo Imana ishaka gukoresha ngo ikuvane ku rwego rumwe ikugeze ku rundi dore twabonye ko Inkoni y, ubutware Mose yari yarahawe nk, ikimenyetso cy, uko azaba Umwami wa Egiputa niyo Imana yakoresheje imirimo ikomeye kugeza abaye umuyobozi ukomeye.
Ndashoje ubutaha tuzakomeza Igice cya Gatatu tuvuga ubuzima bwa DAWIDI.
Ndabakunda cyane.

Ev. Kayiranga Deo.

Shalom Shalom