IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.

Twamaze kureba ibice bibiri bibanza ubuzima bwa Yosefu n, ubwa Mose.

Uyu munsi mu gice cya Gatatu turavuga kuri Dawidi.

Samweli abaza Yesaya ati “Abana bawe bose ni aba? ”
Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi ariko aragiye intama. ”

Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza. “Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w, inzobe ufite uburanga kandi w, igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo. “Samweli aherako yenda ihembe rya mavuta ayamusukira ho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w, Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama. (1Samweli :16=11-13)

Aha tubona gutoranywa kwa Dawidi byabaye ibintu bitoroshye ariko kuko Imana itareba nkuko abantu bareba bisoza ibisobanuye.

Iyo dukomeje gusoma dusanga Dawidi ajya guhakwa kwa Sawuli.

Aha ntibyari byoroshye Dawidi wari wamaze kwimikishwa amavuta yari guhita agira umutima w, ubwibone ariko yakomeje guca bugufi
Ajya guhakwa na Sawuli kandi ariwe yagombaga kuzasimbura.

Aho rukomeye Sawuli akamushyira imbere ngo bamwice ariko Uwiteka akamwimana

Dawidi agera igihe rubanda rwose rumusingiza imbere ya Sawuli ariko akomeza guca bugufi no kubaha

Dawidi yarinze aba Umwami wa iSirayeli agifite muri we guca bugufi no gutinya Imana

Ariko nubwo yari abaye Umwami intambara ntiyahagaze kuko Umuhungu we Abusalomu yashoje urugamba rwo kumukorera kudeta (cout d, Etat) ariko Dawidi abyitwaramo neza nubwo abusalomu yaguye muriyo ntambara byababaje Dawidi cyane

Aha twahigira gukunda abanzi bacu.

Dawidi uyu wakuwe mu ishyamba tuzi neza ko ari Sogokuruza w, Umwami Yesu.

Dawidi uyu wakuwe mu ntama wari ufite amateka adasobanutse imbere ya bantu ariko asobanutse imbere y, Imana niwe wabyaye umunyabwenge wa mbere ku isi Solomon

Ngana ku musozo ndagirango nubwo nagiye mbereka ibyiza no kwihangana byaranze abagabo batatu Yosefu, Mose na Dawidi.

Ndagirango mbereke n, intege nkeya buri umwe yari yihariye nk, umuntu.

1.Yosefu (Karosi) :yaravugaga cyane nta banga yagiraga yahoraga abwira ise ibyo bakuru be bakora baragiye mbese yasaga n, umunyamakuru wa Se.
Kubera kuvugavuga byatumye avuga n, inzozi yarose igihe kitaragera bimuviramo kwangwa no guhigwa.

2.Mose :yagiraga umujinya mwinshi n, uburakari arinabwo bwatumye atagera iKanani kuko we na Aron batutse ubwoko bw, Imana ngo ni abagome.

Ndetse muribuka agira umujinya akamenagura ibisate bya mabuye byariho amategeko icumi y, Imana

3.Dawidi :yakundaga abagore cyane mbese yarasambanaga muribuka asambana n, umugore w, umugaba w, ingabo ze ndetse akanicisha uwo mugabo.

Nsoza nababwira yuko nta muntu w, intungane uriho kw, isi kuko buri muntu usanga aba afite akantu kamwizingiyeho naho abantu baba batakabona we ubwe aba akazi .
uretse Kiristo Wenyine niwe utarigeze acumura

Ariko Imana kuko ari umukozi w, umuhanga yabwiye Pawulo ngo aho intege nkeya zawe ziri niho imbaraga zanjye zuzurira.
Tudafite intege nkeya twaba twihagije(Self sufficient) mbese twaba duhwanye n, Imana ntanubwo twajya twirirwa tuyishaka ngo tuyisunge ituneshereze

Nshuti yanjye intege nkeya zawe ntizikabe urwitwazo rwo guhunga Imana ahubwo bijye biguha imbaraga zo kuyegera no gusaba imbabazi no kunesha kuko nabatubanjirije baranzwe n, intege nkeya nka bantu.

Ntitukajye dutinda ku bantu tureba uruhande bafiteho intege nkeya (cote faibre) ahubwo tuge tureba ibyiza bibavamo (Quality)

Kuko niba Mose, Yosefu, Dawidi tubona ko bari bafite intege nkeya nka bantu ariko uyu munsi tukaba tukibareba nka bantu b, ibyitegererezo Imana yakoresheje ibikomeye mu gihe cyabo.

Nawe wisuzumye neza ntiwabura uruhande rw, intege nkeya nk, umuntu
Rero ntugatinde ureba ibitagenda ku bandi ahubwo ujye ureba ibigenda neza bibaturukamo
Ibindi Imana izajya igenda ibahindura buhoro buhoro kugeza Yesu Kiristo agarutse gutwara intore ze . Nibwo hazabaho gutungana nkawe (Perfection)

Kandi wowe ukomeze wihanganire ishuli unyuramo na masomo akomeye ndetse na barimu batoroshye namba uhura nabo.
Uwo n, umuteguro w, Imana kugirango izakugire ukomeye nka ba bagabo batatu twabonye amateka yabo.

Shalom shalom
Mwari kumwe n, umukunzi wanyu.

Ev. Kayiranga Deo