Mwiriwe neza nshuti bavandimwe turi kumwe aha!
Reka mbanze mbabwire ko Imana yacu ari inyakuri.
Izahana abatwivuga hejuru ngo Imana yacu iri he!
Kuv 6:6
[6]Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye.
Yer 30:20
[20]N’abana babo bazamera nk’uko bari bameze ubwa mbere, n’iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.
Ubwo ni ubuhanuzi bukomeye nshuti tubwakire neza kandi Uwiteka ntakunda umuntu uvogera icyubahiro cye.Sinzi ibyo uri kurwana na byo ariko shikama ,tuza umutima Imana iri mu kazi.
Mugire uwa gatatu mwiza
Ndabakunda