Komatana n’Uwiteka birakiza – EV. Ndayisenga Esron

Komatana n’Uwiteka birakiza – EV. Ndayisenga Esron

Gutegek 13:5
[5]Ahubwo mujye muyoborwa n’Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.

Yosuwa 14:9,11,14
[9]Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.’ ”

[11]Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.

[14]Ni cyo cyatumye i Heburoni haba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w’Umukenazi na bugingo n’ubu, kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli rwose.

Nshuti,nk’uko umutwe w’amagambo ubivuze abantu bose bagiye bagerageza Komatana n’Uwiteka bagiye babonera imigisha mu rugendo rwabo:Yosuwa,Kaleb wabonye Heburoni,Dawidi n’abandi.Natwe tuyikomezeho turabona urufunguzo rufungura ibyacu(akazi,kubona ubwishyu,Ingo,minerval,gukira indwara,ubukode,business,ubushomeri….) nk’uko byagendekeye Mukristo.

Mugire umunsi mwiza. Ndabakunda.

Ev. Esron Ndayisenga