KOMATANA N’UWITEKA – EV. ESRON NDAYISENGA
Dutangize akaririmbo: Ibyiringiro byanjye biri ku Mana, Ibyiringiro byanjye biri ku Mana, Ibyiringiro byanjye biri ku Mana yonyine, ibyiringiro byanjye biri ku Mana
Lk 22:28-29
[28]“Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.
[29]Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye,
Zab 119:31
[31]Nomatanye n’ibyo wahamije,Uwiteka, ntunkoze isoni.
Yosuwa 14:7,14
[7]Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya.
[14]Ni cyo cyatumye i Heburoni haba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w’Umukenazi na bugingo n’ubu, kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli rwose.
NSHUTI BAVANDIMWE KOMATANA N’UWITEKA BIGIRA UMUMARO UBU NDETSE N’IGIHE KIZAZA. TWOMATANE NA WE RERO TWUMVIRA IJWI RYE DUKORA UGUSHAKA KWAYO.SATANI NTAGUSHUKE NGO ATANGIRE AKUMVISHE KO ISEZERANO UFITE RITAZASOHORA.UBWO ARI YO YABIVUZE ITAGIZE IKINDI ISHINGIYEHO BIZABA
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA WUZUYEMO KUMENYA KUMVA IJWI