Komeza icyufite, cyiraruta lcyutegereje/ Ev Maman Vanessa

Kuva 32:1-6

Aroni acurira Abisirayeli ikigirwamana cy’ikimasa mu izahabu.

Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Haguruka uturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.”

Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z’izahabu ziri ku matwi y’abagore banyu, no ku y’abahungu banyu no ku y’abakobwa banyu, muzinzanire.”

Abantu bose bakātūra impeta z’izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni.

Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy’ikimasa. Baravuga bati “Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw’Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”

Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazaba umunsi mukuru w’Uwiteka.”

Bukeye bazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by’uko bari vamahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.

Buriwese naharanire kurwana lntambara yoguhangana nokuba maso negukomeza lcyo lmana yamugabiye

Matayo 25 :5

Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.`

Dore abantu benshi bazize gutegereza lby lmana babona bidasohoreye lgihe bifuzaga, bakagamburura vuba.

Abandi nabo bamaze kurambirwa lmvugo y lmana a uyompamvu  amatabaza. Yazimanye benshi. Abandi Amavuta  arabashirana birasaba. Ko. Buriwese. Wibitseho lmvugo y lmana. Yayirindisha kwera nogukiranuka

 

Amatabaza yanyu ahore yaka

Uwo dutegereje Azaza

 

Ev. MMA VANESSA