I Kigali, muri Kigali Convention Center (KCC), Korali ya ADEPR Nyarugenge yaraye ikoze igitaramo cy’amateka kuko n’ubwo kwinjira byari ukugura DVD y’ibihumbi 5000 barimo bashyira ku mugaragaro kitabiriwe n’abantu benshi mu buryo busa nk’ubwo nabo batari biteze.
Ubuyobozi bwayo mu kiganiro n’umunyamakuru bukaba bwabanoneyeho gutangaza bwa mbere ko Korali Shalom ishobora kuzerekeza muri Canada mu gihe ibyangombwa byo kugenda byaba bibonetse.
AMAFOTO:
Ngamijimana Charles ushinzwe itangazamakuru muri Korali shalom yabwiye umunyamakuru wacu ati: “Ubu hari n’ubutumire bwo hanze, muri Canada. Igihe nikigera muzumva twagiye.”
Alubumu y’amashusho bashyiraga ku mugaragaro kuri uyu mugoroba ni iyitwa “Imbere ni heza”, iriho indirimbo 12 (5 muri zo zikozwe mu buryo bwa Live).
Ngamijimana yanavuze ko imwe mu mpamvu yatumye iki gitaramo kigenda neza mu buryo nabo batatekerezaga ngo ni uko basenze cyane hanyuma bakaba bari bafite n’abaterankunga mu Rwanda no hanze yarwo ari nabo banagize uruhare rukomeye muri iki gitaramo dore ko uwabishyuriye salle cyabereye ari umuntu umwe gusa uba ku mugabane w’uburayi.
Bamwe mu bashyitsi bari muri iki gitaramo ni Ev. Dr. Prof. Kigabo Thomas wigishije ijambo ry’Imana, Alexis Dusabe, na Ntora Worship Team.
Ubutumwa bibandaho mu ndirimbo zabo ni ubwa Kristo, umwami w’amahoro.
Iki gitaramo cyabaye kuva mu masaha ya saa munani z’igicamunsi gisozwa ahagana saa biri z’ijoro muri Kigali Convention Center.
Muri rusange Korali Shalom ikaba ishima Imana ku migendekere myiza y’iki gitaramo.
VIDEO