Kuba maso tugahora twejejwe – Ev. Iradukunda Marie Alice
Matayo 24:36- 44
Abaroma13:11-14
1yohana 2:28-29
Kuba maso tugahora twejejwe
Turirimbane indirimbo ya 68 mu gushimisha Imana igitero cya gatatu n’inyikirizo yaho gusa.
Umuririmbyi yatwibukije ko dukwiriye guhora twejejwe kuko utejejwe atazijinjira mu ijuru, rwose utejejwe atazareba umwami Imana kandi twese ntawundi utweza ni Yesu.
Dukwiye Kuba maso no guhora twezwa
1. Ntawe uzi umunsi n’isaha Yesu azazira
Haba ku manywa, haba n’ ijoro Yesu azaza, tube maso duhore twezwa tumwitegure, ntawe uzi ngo azaza ari kuwa kangahe, cg mukwezi kwa ka ngahe, ntanumwe uzi munsi cyangwa igihe usibye data wa twese
2. Uko byari mu minsi yo kwa Nowa y’uyumunsi niko biri.
Mu minsi yo kwa Nowa bararyaga, baranywaga, barashyingiraga, bari banezereweeee cyane ee nkuko biri muri iyi minsi ibirori ntibigishira mu bantu, kwinezeza kubaye kwinshi cyane muburyo bumwe cg ubundi, abantu baratwaweee, abantu barubaka amanywa n’ijoro amazu mezaaa, bene data tube maso twezwe.
3. Impanda nivuga hazagenda uwiteguye
Umukirisitu witeguye neza uhora ari maso niwe uzagenda, mubaririmbyi naho nuko, mubanyamasengesho Impanda nizavuga uwiteguye niwe uzagenda, mu muryango hazagenda umugore umugabo asigare, abagore babiri umwe azagenda undi Asi gare,……
4. Yesu azaza mugihe tudatekereza.
Mugihe uri gutegura ubukwe wumva buzaba kuwa gatandatu ntagisiba Yesu azaza, ubona amashuri arangiye neza neza watangiye gushaka Akazi Yesu azaza, ugiye kubyara habura ho gato cyane Yesu azaza, uri mubyawe uguwe neza uri mundege ntacyo uri gutekereza Yesu azaza mugihe tudatekereza rwose azaza.
Dore icyo ukwiye gukora ngo uhore uri maso wejejwe utegereje Yesu:
Abaroma13:11-14
Twihane ibyaha tugendere ibyaha kure, twiyambure imirimo y’umwijima, n’ibindi bibi byinshi kandi tureke gutwara no kwifuza kumuribi wacu.
Ese urumva Yesu aje aka kanya mwahita mujyana? Ese uri maso uririnze kugato no kukanini? Ese uho wibwira ko Yesu aje kudutwara ujya ufata umwanya uhagije ukabona ko Yesu aje? Ese ugize icyifuzo ngo Imana iguhe imbaraga zo guhora wezwa kandi uri maso? Haguruka dusenge.