Intego:Kubabarira imwe mu nzira zo gukira ibikomere
Itang 37:19-20,22
[19]Baravugana bati “Dore Karosi araje.
[20]Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti ‘Inyamaswa y’inkazi yaramuriye’, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.”
[22]Kandi ati “Mwe kuvusha amaraso, ahubwo mumujugunye muri uru rwobo ruri mu butayu, ariko amaboko yanyu ye kumubaho.” Kwari ukugira ngo amubakize, amusubize se.
Itang 45:3-5
[3]Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye.
[4]Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa.
[5]None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.
Nshuti, bareke bakurenganye. Uko baba bari kose hari inzira ziziguye Imana ishaka kugucishamo ariko humura ubuzima bwawe buri mu biganza by’Imana. Uyu Yosefu yaragurishijwe, arasiganirwa ngo yicwe cg ajugunywe mu rwobo,… Ariko burya Imana yari imuteguriye ibyiza imbere. Igishimishije nuko yaje kubabarira bene wabo ari na bo bamukoreyeho ubufindo gutyo ndetse baza no gutabarwa binyuze muri we.
Nshuti babarira uwaguhemukiye biraruhura!
Umunsi mwiza
Ev. Esron Ndayisenga